November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gisagara: Ababyeyi barasaba irerero ry’abana babo 140 b’incuke bigira mu rusengero

YASUWE 76 

Hari ababyeyi bo mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara bafite abana b’incuke basaga 140 bigira mu rusengero barasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwabafasha kurangiza ibyumba bitatu by’amashuri biyubakiye byagera hagati bigahagarikwa no kubura ubushobozi. Kwigira muri uru rusengero kw’aba bana ngo binabangamiye abayobozi barwo ndetse n’abakirisitu baza gusenga basangamo abo bana.

Aba abana b’incuke bigira aha bari mu kigero cy’imyaka iri hagati y’itatu n’itanu bigira mu rusengero rwa EAR Paruwasi Kibayi ruherereye mu kagali ka Runyinya mu murenge wa Mukindo mu karereka Gisagara. Ababyeyi bafite abana bigira muri uru rusengero bo bavuga ko bishimira intambwe aba bana bamaze gutera Mukamana Gloriose umwe mu baharerera ati “Umwana iyo maze kugera ku ishuri twebwe ababyeyi dusigara dukora imirimokandi nta mongenge dufite aha babigisha icyongereza mbere babitaho”

Gusa kwigira mu rusengero kw’aba bana ngo bituma batiga neza kuko hari igihe bikomwa mu nkokora n’ibiterane n’amasengesho yo mu mibyizi aho biba ngombwa ko bajya kwigira mu ishyamba. Umushumbawa EAR Paruwasi Kibayi Pastor Ndahiriwe Celestin, avuga ko aba bana batangiye no kwangiza iyo nyubako y’urusengero cyane cyane amadirishya ati “iyo witegereje ubona kiba ari ikibazo kuko aban bangiza amadirishya ,irangi bakarikuraho wakwitegereza ugasanga ari ikibazo kandi urusengero rugomba kubarumeze neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Uru nirwo rusengero abana bigiramo

Gasengayire Clemance avuga ko hari amafaranga y’isakaro bemereye aba ababyeyi kandi ko akarere kazakomeza no kubafasha kugeza iyi nyubako irangiye ati “hari umujyanama  ubahagarariye waje turaganira tubaha isakaro nubwo idahagije ariko turabizeza ko bariya baturage bari kubaka tuzagerageza gukomeza kubafasha.”

Kugeza ubu mu karere ka Gisagara buri mudugudu, washyizwemo irerero riciriritse. Gahunda yo kongerera ingufu amarerero ndetse no kuyakwirakwiza muri buri mudugudu ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’igihugu y’umushyikirano kunshuro yayo ya 17 yabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.