December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abanyarwanda batandukanye baranenga imvugo zakoreshejwe na Min. Nyirarukundo Ignacienne mu mbwirwaruhame

YASUWE 89 

Bamwe mu baturage banenga imvugo y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yumvikanye mu kavidewo kacaracaye ku mbuga nkoranyambaga kuva taliki ya 21 Gashyantare 2020.

Iyi nkuru dukesha TV1 yatambutse mu cyegeranyo kivuga ku bayobozi bagiye bagaragaraho imvugo mbi barimo Visi-Meya w’Akarere ka Huye ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kankesha Annonciata na Nyirarukundo Ignatienne ugifite izi nshingano muri iyi Minisiteri.

Havugwamo kandi uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Shema Jonas wise abaturage inyagasozi. Undi ni Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wari uhagarariye ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge wise abacuruzi ‘amabandi’ ndetse na Me Evode Uwizeyimana wari uzwiho kwibasira abantu batandukanye, aba bo ntibagifite izi nshingano.

Ignacienne yabazaga ibibazo umugabo ufite abana 8 mu kigo cya Iwawa.

Umugabo ati: “Mfite abana umunani.” Ignatienne aramubaza ati : « Ariko se wari mu irushanwa? (…) rero uranyiteje, ugabanye amagambo (…)”.

Na none mu Kigo Ngororamuco cya Gashonga kiri mu Karere ka Rusizi, Minisitiri Ignatienne yahasanze umugabo ufite abana batatu, amubaza ati : “Bagufatiye kwiba ? Nta byangombwa ugira ? Kwanza uri umuhirimbiri ?” aramusibiza ati : ” Umugore yarapfuye, mfite abana batatu.”

Ignatienne yaramusubije ati : “Ngaho! Ubwo se uzababwira ngo waje gukora iki ? Uri mu kiruhukooo, uri he ? Ahubwo wararindagiye!”

Buri wese aka kavidewo kagezeho, yatangaga igitekerezo, ibinenga uyu muyobozi bigira ubwiganze. Kagaragara ku mbuga nkoranyambanga zirimo Twitter, Facebook ndetse n’amatsinda ya WhatsApp.

Nyuma yo kukabona, umwe aragira ati: “Mujye munyumvira abayobozi dufite!”

Ku rubuga rwa Facebook, uwitwa Neza Nabil Fekir yagize ati: “ None se niba umuyobozi mukuru muri MINALOC akoresha imvugo nka ziriya, ba gitifu b’utugari bakoresha izimeze zite?

Alfred Kagabo ati: “ Izi mvugo ntizibereye abayobozi rwose, na we yibwirize yegure kuko ndabona byaramwokamye.”

Rodrigue Nzayisenga ku rubuga rwa Twitter ati : “Ubundi koko niba tugendera ku mategeko, ibi ni icyaha gutukira abantu mu ruhame, kurenganya abantu witwaje umwanya ufite, kwandagaza abandi. Ndibuka H.E avuga ngo kandi abayobozi barabireba bakabyihorera.”

Ni kenshi humvikanye imvugo nk’iyi ku bayobozi, abaturage bakabasaba guca bugufi, bakabaha agaciro. Umukuru w’Igihugu mu nama y’Umushyikirano yabaye mu 2017 na we yasabye abayobozi kubaha abaturage no kubatega amatwi. Umuyobozi utisubiyeho ngo yubahirize ibyo , asabwa cyangwa se agasabirwa kwegura ku nshingano yahawe.

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru wa 17 b’Iguhugu, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yanenze abayobozi bafite imyitwarire nk’iyi ndetse avuga ko aza kubafatira ingamba zikakaye kuko ngo bamwe bitwara nabi bagenzi babo bakabahishira.

Kanda hano urebe: http://Inkuru irambuyeRight pointing backhand indexhttps://youtube.com/watch?v=-iaa0yPUHoo #RwOT