December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyamagabe: Nyuma y’imyaka 3 bagiye kongera kubona Tour Du Rwanda

YASUWE 197 

Abaturiye n’abakoresha umuhanda Huye-Nyamagabe-Kitabi kuri ubu uri uri hafi kurangira kuko harimo gukorwa imirimo ya nyuma, baravuga ko kuba uyu muhanda waraguwe byagabanije impanuka zawuberagamo kubera ko wari muto. Aba baturage kandi baravuga ko kwagura uyu muhanda byongereye urujya n’uruza nabo barushaho gukora imirimo ibateza imbere ngo banakiriye neza ko aha hazanyura amagare yerekeza I Rusizi.

Mu mwaka wa 2017 ni bwo umuhanda Huye-Nyamagabe-Kitabi wari muto ndetse waranangiritse watangiye kuvugururwa. Nyuma y’amezi 24 imirimo yawo irimo irarangira hashyirwaho ibyapa. Niyomugabo janvier akora umurimo wo gutwara abantu ku magare muri uyu muhanda muri centre ya Nkungu aravuga ko mbere uyu muhanda utarakorwa wangizaga ibinyabiziga byabo ariko ngo ubu bawugendamo neza bakabasha gukorera amafaranga menshi ati “mbere amagare yacu yarapfaga cyane kubera ibinogo byabaga muri uyu muhanda ndetse twagendaga tubyigana n’imodoka zikaduta munsi y’umuhanda kubera ko wari muto cyane.”

Iyo ukomeje uyu muhanda usohotse mu mujyi wa Nyamagabe werekeza mu karere ka Rusizi, unyura muri centre y’ubucuruzi yitwa Nzega ,Nzaramba Daniel atuye kuri iyi centre, avuga ko ikorwa ryawo ryagabanije impanuka zaberaga aha kuko wagutse.

Anavuga kandi ko ikorwa ry’uyu muhanda ryanongereye urujya n’uruza ati” ubu imodoka zisigaye ziwucamo ari nyinshi zijya cyangwa ziva Rusizi n’ahandi ,ubu n’aka business umuntu yashyira kuri uyu muhanda karagenda kubera ko hano haparika imodoka zisanzuye bityo umuntu akabona abaguzi.”

Muri zimwe mu nzira zizakoreshwa n’abazitabira isiganwa ry’amagare Tour Du Rwanda ritangira kuri iki cyumweru harimo n’uyu muhanda. Nzaramba Daniel avuga ko bari banyotewe no kubona abasore banyonga igare muri iyi misozi nyuma y’imyakaine batahanyura kubera ko uyu muhanda wari warangiritse ati “Turabyishimiye cyane kuba tuzabona abasore banyonga Igare nk’abatuye Nyamagabe. Nk’uko abandi bibanezeza natwe tuzabyisimira rwose”

Uyu muhanda Huye-Nyamagabe-Kitabi waguwe kuburebure bwa km 53,biteganyijwe ko uzatwara asaga miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda.

Adolphe Tuyisenge@rwandanews24.com