December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uganda: Gen. Elwelu arasaba ko abataka ubukene bajya bafungwa

YASUWE 58 

Lt. Gen. Peter Elwelu uyoboye ingabo za Uganda zirwanira ku butaka avuga ko abaturage bavuga ko ari abakene bagomba gufungwa.

Gen. Elwelu yatangaje aya magambo kuri uyu wa gatatu taLiki ya 19 Gashyantare 2020, ubwo hizihizwaga isabukuru y’ishyaka rya NRM riri ku butegetsi mu gace ka Kamuda kari mu karere ka Saroti.

Uyu musirikare avuga ko abantu bagize ijambo ‘gukena’ nk’indirimbo ya buri munsi, bakirirwa barira kandi bafite amahirwe babyaza umusaruro, na bo bakabasha kwiteza imbere.

Gen. Elwelu mu nkuru ya Daily Monitor yagize ati: “ Nta mpamvu y’uko umuturage cyane cyane utuye muri Teso yarira , akanavuga ko ari umukene.”

By’umwihariko, Teso ni kamwe mu duce dutanu dukennye cyane muri Uganda kuko abaturage bagatuye 40 % bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Aka gace kimwe n’utundi muri Uganda no mu bindi bihugu, usanga hari abakene baba bakwiriye gufashwa hakabaho n’urundi ruhande rwagize ‘ndakennye’ iturufu yo gusaba ubufasha kandi hari ababukwiriye kubarusha.

Abo usanga bafite imbaraga ndetse n’andi mahirwe yabafasha kwifasha, cyangwa ugasanga ni abakire iwabo nk’uko ijambo rikunze gukoreshwa ku bantu bifashije.