December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

EAC: Hubahirijwe ubusabe bwa Sudan inama ihuza abakuru b’Ibihugu irasubikwa

YASUWE 75 

Inama ya 21 yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yamaze gusubikwa nyuma y’Ubusabe bwa Repubulika ya Sudani y’Epfo iherutse gusesa guverinoma.

Ibi byatangajwe mu ibaruwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Uyu muryango, Amb. Liberat Mfumukeko yashyizeho umukono kuri uyu wa 21 Gashyantare 2020 binyuze ku Munyamabanga wa Leta ku bw’uyu muryango, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Repubulika ya Sudan y’Epfo yavuze ko irimo gutegura gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho n’abo ku ruhande rwa Leta iriho ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo.

Perezida Paul Kagame niwe uyoboye EAC kuva mu 2019

Gusubikwa kw’iyi nama kwagize ingaruka no ku yindi ya 41 idasanzwe yagombaga guhuza akanama ka EAC kagizwe n’abaminisitiri, kuva taliki ya 25 Gashyantare kugeza taliki ya 27 Gashyantare 2020, yari gutegura iyi yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu mu minsi iri imbere.

Taliki ya 20 Gashyantare 2020 ni bwo Perezida Salva Kiir yasheshe guverinoma yose nyuma y’ubwumvikane na Riek Machar bari bamaze imyaka irenga 6 bahanganye. Kuri iyo taliki, yemeye ko bagiye gukora guverinoma ihuriweho n’impande zombi. Nk’uko yari yabimusezeranyije.

kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Gashyantare yahise amugira umwungiriza we (Vice-President).