December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyuma ya Nyampinga wa Botswana,abandi ba Nyampinga babiri nabo bitabiriye ibirori bya Miss Rwanda 2020

YASUWE 98 

Muri ba Nyampinga bitabiriye irushanywa rya Miss Rwanda 2020 barimo,Oweditse Phirinyane wo muri Botswana, Rebecca Nana Adwoa Kwabi wo muri Ghana na Mariah Nyayeina wo muri Sudan y’Amajyepfo bose bakaba bamaze kugera i Kigali.
Kuri uyu wa kane tariki 20 Gashyantare 2020 nibwo Oweditse Phirinyane Nyampinga wa Botswana yageze i Kigali ku mugoroba ni mugihe abandi bakobwa bageze i Kigali mu bihe bitandukanye byo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020 aho bitabiriye umuhango wo gutanga ikamba muri Miss Rwanda 2020.
Uwanyuma wageze mu Rwanda ni Nyampinga wa Ghana, Rebecca Nana Adwoa Kwabi wabaye uwa gatanu witabiriye Miss Rwanda 2020.


Aba bose bahasanze Oliver Nakakande wo muri Uganda ndetse na Sylivia Sebastian wo muri Tanzania bahageze mbere y’abandi.
Miss Rwanda 2020 niyo ya mbere yitabiriwe n’abakobwa bo mu bindi bihugu.
Irushanwa rya Miss Rwanda 2020 riri kugana ku musozo, abakobwa bahatanira ikamba bari mu mwiherero mbere y’iminsi mike ngo hamenyekane uzegukana ikamba. Ubu basigaye ari 19, nyuma y’uko Ingabire Jolie Ange yasezeye mu irushanwa kubera uburwayi.
Iri rushanywa rya Miss Rwanda rikaza kuba k umugoroba w uyumunsi tariki ya 22 Gashyantare aho riribuze kubera ahitwa Intare Conference Arena.
Irushanwa rya Miss Rwanda ritegurwa n’ikigo Rwanda Inspiration Back Up. Muri uyu mwaka abategura iri rushanwa bafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo MD Group izahemba igisonga cya mbere, MTN Rwanda izahemba Miss Popularity.