December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyamagabe: Ubuhamya bw’abo gahunda ya gir’inka yavanye mu bukene

YASUWE 68 

Nyuma y’imyaka 14 ishize gahunda ya girinka itangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe bahawe inka muri iyi gahunda bavuga ko byabafashije kwivana mu bukene .

Uretse umukamo babona, umusaruro bavana mu buhinzi nawo wariyongereye kubera ifumbire izi nka zibaha bikaba byarabafashije gukumira no guca ikibazo cy’imirire mibi mu bana. Bitewe n’ikibazo cy’ubutaka busharira bwo muri aka karere ka Nyamagabe, bamwe mu baturage bavuga ko mbere bahingaga ntibeze uko bikwiye. Gusa bamwe mu bahawe inka muri gahunda ya Girinka bemeza ko byabafashije kubona ifumbire bituma n’umusaruro bavana mu buhinzi wiyongera.

Umushumba w’ itorero rya Anglican Diyoseze ya Kigeme, Musenyeli Musabyimana Assiel

Ibi ngo byanabafashije gukumira no guca ikibazo cy’imirire mibi mu bana. Umwe muri bo witwa  Mukangango Julienne ati: “Ntabwo twahinganga ngo tweze none ubu tureza pe ,turanywa amata, abana baranywa natwe tukanywa.”

 

Mu gukomeza koroza abaturage bo muri aka karere ka Nyamagabe binyuze muri iyi gahunda ya Girinka, itorero rya EAR Diyoseze ya Kigeme ryoroje imiryango 26  itishoboye. Abahawe izi nka, bemeza ko bizabafasha kwiteza imbere.  Bikorimana Gerard Ni umwe mu borojwe ati:  “Ubu ngiye gushisha nywe amata ndyoherwe abana bashishe mbone ibijumba mbone ibigori, mbone amata ,ibintu byinshi weee…”

Ngarambe Alfred Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akarere ka Nyamagabe

Umushumba w’ itorero rya Anglican Diyoseze ya Kigeme, Musenyeli Musabyimana Assiel avuga ko bahisemo gufasha imwe mu miryango itishoboye mu rwego rwo kubafasha kwivana mu bukene ati: “Kubaha inka ni ikimenyetse kimwe kibereka ko nibayitaho bakayimenyera ibiyitunga izabazamura mu mibereho ikabaha amata, ikabaha ifumbire kandi ibi ni ingenzi mu kuzamura imibereho y’umuryango”

Ngarambe Alfred Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akarere ka Nyamagabe avuga ko kuva gahunda ya girinka yatangizwa muri aka karere ka Nyamagabe ngo byagize uruhare rugaragara mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri aka karere yagize ati: “Hari ibikorwa byinshi imaze kugeza ku banyarwanda batuye muri aka karere ,hari abana benshi bamaze gukira igwingira, hari ubuhinzi bugenda butera imbere gusa hari byinshi bigikeneye gukorwa ari nayo mpamvu iyigahunda tuzakomeza kuyishyiramo imbaraga.”

Kugeza ubu mu karere ka Nyamagabe hamaze gutangwa Inka 13.740 binyuze muri gahunda ya girinka.