December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ababyeyi barasabwa guha urubyiruko Kawa kuko arirwo rufite imbaraga zo kuzikorera

YASUWE 55 

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu bukangurambaga burimo gushishikariza urubyiruko gushora imari mu buhinzi bwa Kawa kuko ngo ikawa y’ u Rwanda ifite agaciro n’ubwiza biri ku rwego mpuzamahanga, ariko bigakorwa hashishikarizwa ababyeyi bakuze bafite kawa kuziha abana babo akaba aribo bazikorera kugirango zirusheho gutanga umusaruro ushimishije.

Urubyiruko rwahawe amahugurwa ku gukunda no guhinga kawa

Ubu bukangurambaga bwatangijwe n’ikigo kita ku gihingwa cya Kawa cyitwa Agri Terra ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga (NAEB), kuri uyu wa kane taliki ya 20 Gashyantare 2020 bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kwitabira guhinga Kawa kuko ngo ruzajya rworoherezwa mu buhinzi bwayo.

Bamwe mu bayobozi b’Amakoperative y’abahinzi ba Kawa, bavuze ko nta rubyiruko bafite mu makoperative yabo ndetse ko umubare wabo ukiri hasi cyane. Dusingizimana Jean wari uhagarariye Koperative y’abahinzi ba Kawa yitwa Unguka Muhinzi, avuga ko kuba umusaruro wa kawa ugenda ugabanuka bitewe n’uko abahinzi ba kawa aria bantu bakuze kandi batagifite imbaraga zo kuyikorera.

Yagize ati: “Abahinzi ba kawa, abenshi barengeje imyaka 50 kandi n’imirima zirimo ni iyabo. Mudufashije mwakangurira ababyeyi guha urubyiruko kawa akaba arirwo ruyikorera kuko kuyitaho bisaba imbaraga kandi ababyeyi babo ntibakizifite.”

Yakomeje avuga ko bisaba kwegera by’umwihariko abahinzi ba kawa bakuze kuko kubibumvisha ntabwo ari ibintu bizahita biza ako kanya.

Eng. Nkurunziza Issa ushinzwe ibihingwa ngengabukungu muri NAEB

Ku ruhande rwa NAEB, mu kigamiro na rwandanews24, Nkurunziza Issa ushinzwe ibicuruzwa ngengabukungu birimo Kawa, Icyayi, Ibireti n’Imibavu, yamaze impungenge urubyiruko ku bijyanye n’ibikoresho n’ingemwe ku baba bifuza gutangira guhinga kawa. Yagize ati: “Iyo urubyiruko rwishyize hamwe turufasha kubona ibikoresho nka NAEB kuko nibyo bigora kandi umuntu umwe ntiyabisaba ngo tubimuhe kuko tubiha itsinda.”

Yakomeje avuga ko iyo bamaze kubaha ibikoresho begera abatunganya ingemwe bakababwira ko bafite abantu bakeneye ingemwe, ubwo bakazibategurira bagafashwa kuzibona.

Dufatanyije na Agri Terra tugiye gukora ubukangurambaga kugira ngo ababyeyi bumve ko urubyiruko rushoboye ari narwo rugomba gukorera kawa igatanga umusaruro bifuza.

Umuyobozi wa Agri Terra mu Rwanda Eng. Jasper Spikker

Indi mbogamizi yagaragajwe n’urubyiruko ku buhinzi bwa kawa, ni uko yerera igihe kirekire kigera ku myaka 5, ariko bakaba barasubijwe ko ubu hasigaye hatangwa kawa zerera imyaka 2 kandi muri icyo gihe hagahingwamo indi myaka itazangiza harimo n’ibiti byagenewe kuvangwa n’imyaka.

Uretse igihingwa cya Kawa iki kigo gikurikirana n’ibindi bihingwa nk’uko umukozi Ntakirutimana Jean Marie Vianney yabibwiye rwandanews24 mu kiganiro yagiranye nayo. Yagize ati: “Igihingwa cya kawa mu kukitaho no kugikurikirana dufatanya na NAEB, ariko dufite n’inshingano zo kwita no gukurikirana umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi birimo Kawa, ibirayi, ibigori, umuceri, imboga n’imbuto  n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko n’umusaruro w’ibikomoka ku bworozi nawo bawukurikirana urimo n’amata.

Iki kigo cya Agriterra gikorana n’amakoprative, ntabwo gikorana n’umuhinzi ku giti cye.