December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Biravugwa ko FDLR yihimuye kuri FARDC ikica bamwe mu basirikare bakuru

YASUWE 57 

Umusirikare mukuru wa FARDC, ufite ipeti rya Lieutenant Colonel n’abandi basirikare babiri bari mu bantu batanu bishwe n’Abantu bataramenyekana bitwaje intwaro kuri uyu wa kane, taliki 20 Gashyantare 2020, ahagana saa 16:30, ubwo babategaga bavuye i Goma berekeza Rumangabo bajyanye umushahara w’abasirikare.

Ubwo yavuganaga na 7sur7.cd dukesha iyi nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Gashyantare 2020, Lt. Dieudonne, ukorera muri iki gice, yavuze ko abasirikare bagabweho igitero bari bajyanye umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare w’abasirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Aka ni gace kamaze igihe karazahajwe n’inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda zikaba zivuga ko zirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.

Avuga ko abantu bamaze kubarura baguye muri iki gico ari batanu barimo abasirikare batatu n’abasivili babiri, ariko umubare ushobora kwiyongera. Yongeyeho ko bakurikiranye mu ishyamba abakoze iki gitero.

Ati: “Hari ahagana saa 16:30, twumvishe igico ku basirikare bacu bo muri regiment ya 34016 hafi ya Rugari. Bari bavuye i Goma kuzana amafaranga yo guhemba abasirikare. Twatakaje abasirikare batatu n’abasivili babiri.”

Mu biciwe muri iki gitero, harimo Lt. Col Justin Kanyoni, ushinzwe ubutegetsi n’ibikoresho muri regiment ya 34016, na Komanda ushinzwe umutekano wa Komanda wa regiment, ndetse n’umunyamabanga wihariye wa Komanda wa regiment.

Abateze uyu mutego bivugwa ko bari bafunze umuhanda, bahise batwara amafaranga yose yagombaga guhemba abasirikare.

N’ubwo hataramenyekana abagabye iki gitero, ibi bice cyabereyemo ni ibice bikunze kuvugwamo inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR. Izi nazo zishobora kugira uruhare muri ibi bikorwa nyuma y’aho FARDC yigambye kwica uwaziyoboraga, Lt. Gen. Sylivestre Mudacumura.