December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amafoto: Uko byifashe ku Umupaka wa Gatuna mu nama yahuje Perezida Kagame na Perezida Museveni

YASUWE 66 

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 21 Gashyantare 2020 ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda harimo kubera inama ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Uganda Yoweli Museveni Angola, Joao Lourenço na RDC , Felix Tshiskedi bakaba bari ku mupaka wa Gatuna/Katuna.

 

Iyi nama igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano y’i Luanda muri Angola agamije gukemura ibibazo by’umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Byitezwe ko iyi nama isinyirwamo amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, hagati y’u Rwanda na Uganda.

Mu gihe ibihugu byombi byaba binyuzwe n’intambwe yatewe hagendewe ku byasabwe na buri gihugu mu gukemura ibibazo, aba bakuru b’ibihugu basuzuma ikibazo cyo “gusubiza mu buryo ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku mupaka uhuriweho hagati y’u Rwanda na Uganda.”

AMAFOTO: THE NEW VISION