December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umunsi w’amateka wageze: Uganda yatesheje agaciro Passports yari yarahaye abarwanashyaka ba RNC

YASUWE 58 

Mugitondo cyo kuri uyu wagatanu taliki ya 21 Gashyantare 2020, leta ya Uganda yatangaje ko itesheje agaciro passorts z’abarwanashyaka ba RNC nk’uko u Rwanda rwari rwabiyisabye.

The New Vision dukesha iyi nkuru yatangaje ko iyi yaba ari intangiriro y’intambwe nziza Uganda iteye kuko ihereye ku kirego u Rwanda ruhora ruyishinja ku isonga y’ibindi byose.

Ibi bije nyuma y’igihe kirenga umwaka u Rwanda na Uganda birebana ay’ingwe, uyu ni umunsi w’amateka ushobora gusiga Abanyarwanda n’Abanya-Ugunda bongera guhura baseka, umwe ajya iw’undi nta nkomyi, mu nama yahurije Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni i Luanda biyemeje ko indi sango ari Gatuna, umunsi w’amateka wageze.

Nyuma y’igihe kirekire Leta y’u Rwanda isaba Uganda gukuraho iriya passport uriya mugore yakoreshaga, Leta ya Uganda yumvise ubusabe bw’u Rwanda ikuraho passport yari yarahaye Mukankusi.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.

Yashimangiraga ibyatangajwe n’ikinyamakuru The New Vision cyo muri Uganda cyanditse ko iriya passport yahagaritswe.

Yagize ati” Ni ukuri, The New Vision. Ejo hashize Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yandikiye iy’u Rwanda inyandiko y’uko Charlotte Mukankusi ushinzwe Diplomasi muri RNC yari yarahawe passport yakoreshaga ibikorwa bye “by’iterabwoba”. Iyo passport yamaze guhagarikwa.”

Guverinoma y’u Rwanda kuti Twitter yaraye itangaje ko Perezida João Lourenço, wa Angola yaraye i Kigali aje muri ibi biganiro biba kuri uyu wa gatanu tariki 21 Gashyantare, umunsi w’amateka ushobora gusiga wafashwe umurongo ukomeye ku bibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda.

Amakuru arimo guturuka i Gatuna, aravuga ko imyiteguro irimbanyije, isuku, umutekano, ndetse n’amahema yatewe, abaturage biteguye ikiva mu biganiro bigiye ku rubibi rw’ibihugu byombi mu gihe ibindi byaberaga ikantarange.

U Rwanda na Uganda bishinjanya kubangamira umutekano wa buri gihugu, Uganda ivuga ko Abanyarwanda bariyo hari abahungabanya umutekano wayo, ndetse bamwe ikabafata ikabafunga bitanyuze mu nkiko, abandi bagakorerwa iyicarubozo.

U Rwanda rwo rushinja Uganda gushyigikira imitwe irurwanya nka RNC, aho abayigize bashakirayo abarwanyi nta nkomyi, ndetse bakabifashwamo na bamwe mu bayobozi ba Uganda. U Rwanda rushinja Uganda guhohotera Abanyarwanda bariyo n’abajyayo.

Ku bw’ibyo bibazo, umwaka urashize ibihugu byombi bisa n’ibyafunze imipaka, urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa byarahagaze. U Rwanda rukaba rwarasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda ku bw’impamvu z’umutekano wabo.

Biteganijwe ko Abakuru b’ibihugu byombi bahura ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu taliki ya 21 Gashyantare 2020 nk’uko New Vision yabyanditse.