December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abahanzi nyarwanda barimo Social Mula ,Riderman na Marina bagiye gutaramira mu Bubirigi

YASUWE 127 

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2020 abahanzi barimo Social Mulan ,Riderman na Marina bari kumwe na Bad Rama akaba ari umuyobozi uhagarariye inzu ya The Mane berekeje mu Bubiligi aho bitabiriye igitaramo gikomeye.
Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2020 ubwo bahagurukaga I Kigali, aba bahanzi bavuze ko biteguye neza gushimisha abakunzi babo cyane ko buri umwe muri bo ari ubwa mbere agiye gutaramira mu Bubiligi.
Aba bahanzi bategerejwe mu gitaramo gikomeye bazahuriramo na DJ Princess Flor uzavanga indirimbo mu buhanga asanzwe azwiho, akazafatanya na Dj Toxxyk uzaba aturutse i Kigali.
Aba bahanzi bose bakaba basanzwe bakunzwe mu rwanda ku rwego rwo hejuru kandi bakaba bahagurukanye ingamba zikomeye ko bagomba kwereka abakunzi babo ko bashoboye.
Iki gitaramo cyateguwe na Team Production imenyereye gutegura ibitaramo no guha umwanya abahanzi b’Abanyarwanda n’abandi banyafurika baturuka hirya no hino, ngo bagaragaze injyana y’iwabo.
Iki gitaramo cyatewe inkunga n’ikigo cy’u Rwanda gikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir, kinafite ibiro bigihagarariye i Bruxelles mu Bubiligi aho gikorera ingendo eshatu mu cyumweru, Kigali-Bruxelles, Bruxelles-Kigali, ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu.’
Iki gitaramo kizabera ahitwa Birmingham Place, 112 Rue de Birmingham Straat, 1070 Anderlecht ku wa 22 Gashyantare 2020, guhera saa mbiri z’umugoroba kugeza mu gitondo.