November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Serivisi za Mobile Money, Airtel Money na M-Pesa zahagaritswe mu Burundi

YASUWE 72 

Banki Nkuru y’u Burundi (BRB) yatangaje ko bibujijwe kohererezanya amafaranga haba ku bari mu Burundi hagati yabo n’abari hanze yabwo bakoresheje serivisi za telefoni ngendanwa za M-Pesa, Mobile-Money, Airtel Money na Tigo Cash kuko ibigo bizitanga bitemerewe gukorera mu Burundi.

BRB yatangaje ko ari icyemezo yafashe, hagendewe kuri raporo yasohowe mu Ukwakira 2019 n’Urwego rushinzwe Itumanaho mu Burundi (ARCT) ku igenzura rwakoze ku bantu n’ibigo byohererezanya amafaranga hagati y’u Burundi n’ibihugu by’amahanga hakoreshejwe telefoni ngendanwa n’igenzura ry’iyo banki.

Raporo z’ubwo bugenzuzi zerekanye ko hari abantu n’ibigo bakora ubucuruzi bw’amafaranga kuri telefoni ngendanwa hakoreshejwe imirongo y’ibigo by’amahanga bidafite uruhushya rwo gukorera mu Burundi.

Itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Burundi, Ciza Jean, rivuga ko iyo mirongo ari M-Pesa ya Safaricom, Mobile Money ya MTN, Airtel Money ya Airtel na Tigo Cash ya Sosiyete y’Itumanaho ya Tigo.

Rivuga ko hagendewe ku byavuye muri iryo genzura rya Banki nkuru y’Igihugu, n’ingingo ya gatatu y’itegeko ryerekeye ibyo kwishyurana bikorwa n’ibigo by’imari nta muntu n’umwe wemerewe gutanga serivisi z’ikoranabuhanga zo kwishyurana atabiherewe uruhushya na Banki nkuru y’u Burundi.

Abaturage basabwe kwitwararika bakamenya ko ibikorwa byose bijyanye no guhererekanya amafaranga binyuze kuri telefoni ngendanwa bikozwe n’ibigo by’imari n’amabanki byemewe na Banki Nkuru y’Igihugu.

Iryi tangazo rigira riti “Urutonde rw’ibigo byemerewe gukora, amabanki n’ibigo byo kubitsa no kugurizanya mubisanga ku rubuga rwa internet rwa Banki Nkuru y’Igihugu, www.brb.bi.’’

Inzego z’ibanze zo mu Burundi zasabwe gukora ubugenzuzi mu bigo byohererezanya amafaranga haba imbere mu gihugu no hanze yacyo ko bifite ibyangombwa bisabwa. Basanga hari abarenze ku mabwiriza bakabahagarika ndetse bakabimenyesha iyo banki ku murongo wa telefoni yashyizeho.

U Burundi bwafashe iki cyemezo mu gihe bwitegura amatora y’umukuru w’igihugu ategerejwe muri Gicurasi. Hari abasanga ari icyemezo kigamije gukumira no kugenzura amafaranga yakirwa n’abakandida bahanganye n’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD.