December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Israel: Urubanza rwa Netanyahu ku bya byaha ashijwa bya ruswa rwashyizwe muri Werurwe

YASUWE 44 

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ushinjwamo ibyaha bya ruswaurubanza rwe rwashyizwe tariki 17 Werurwe, ibi bikazaba nyuma y’ibyumweru bibiri igihugu cya Israel kivuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Uru rubanza ruzabera muri Yerusalemu, rukazatangira saa cyenda z’igicamunsi, rukaba ruzaburanishwa n’abacamanza batatu nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’urukiko rwa Yerusalemu aho uru rubanza ruzabera.
Benjamin Netanyahu ashinjwa ibyaha bya ruswa birimo gutanga indonke, uburiganya no gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite.
Niwe Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Israel uhamagajwe n’urukiko ari ku butegetsi mu mateka y’igihugu cya Israel.

Netanyahu w’imyaka 70 ari mu bibazo bikomeye mu gihe ishyaka rye rikirwana no kugira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo ribashe kwemererwa gushyiraho Guverinoma abe yakomeza kuyiyobora.
Uyu Netanyahu umaze igihe kirekire ku butegetsi ugereranyije n’abamubanjirije, aregwa kuba yarakiriye impano z’abaherwe bakomeye, akazikoresha hagamijwe kugira ngo itangazamakuru rirusheho kumuvuga neza.