December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Jackie Chan yashese miliyoni 1 y’ama Yuan ku muntu uzavumbura uruking rwa Coronavirus

YASUWE 124 

Umukinnyi wa Filimi w’icyamamare Nyirubufindo Jackie Chan w’imyaka 68 yatangaje ko yiteguye kuzagororera akayabo ka miliyoni 1 y’ama Yuan akoreshwa mu gihugu cy’Ubushinwa ku muntu cyangwa ikigo kizavumbura urukingo rwa Coronavirus.


Nyirubufindo Jackie Chan wo muri Hollywood, Jackie Chan, ahangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye igihugu cye cy’amavuko ariyo mpamvu yiyemeje gushyiraho akayabo ka miliyoni y’ama Yuan kugira ngo abahanga bashyiremo agatege bagishakire urukingo.
Umujyi wa Wuhan mu Bushinwa niwo iki cyorezo cyatangiriye mo kimaze guhitana abasaga 2000 ikaba ari na yo mpamvu iki cyamamare cyiyemeje guhaguruka kigafatanya na Leta kurwana inkundura ngo urukingo ruboneka.

Agera ku bihumbi 70 mu Bushinwa bamaze kwandura iki cyorezo ndetse umubare kigenda kica urushaho kugenda wiyongera. Jackie Chan yagize ati “Mfite igitekerezo gitangaje. Sinitaye kuba ari ikigo cyangwa umuntu ku giti cye, Ndashaka kuzatanga igihembo cya miliyoni 1 y’ama Yuan.”
Jackie yavuze ko impamvu nyamukuru yatanze aya mafaranga ari uko ahangayikishijwe no kurinda ubuzima bw’abaturage ndetse no guhagarika impfu z’aba bantu.
Yanditswe na Maniragaba Obed