December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Paul Pogba mu nzira zerekeza mu ikipe ya Juventus

YASUWE 60 

Waba ukunda uyu mukinnyi cyangwa utamukunda ariko ni umukinnyi w’igihangange kuri iyi si ya rurema, uyu mukinnyi ubundi usanzwe ukinira ikipe yo mu Gihugu cy’ubwongereza Manchester United ndetse akaba ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa Paul Pogba w’imyaka 26 y’amavuko byatangajwe ko ikipe ya Juventus yahoze anakinamo imushaka cyane.


Iyi kipe ikomoka mu gihugu cy’ubutariyani muri shampiyona izwi kw’izina rya Serie A ikaba ishaka gutanga abataka bayo barimo Aaron Ramsey w’imyaka 29 y’amavuko ndetse na Adrien Rabiot w’imyaka 24 y’amavuko bakabaha Manchester United murwego rwo kugirango barebe ko bagarura uyu musore Paul Pogba.
Ushinzwe kureberera inyungu za Pogba, Mino Raiola (manager), yatangaje ko yamaze kuvugana n’ikipe ya Juventus kubijyanye nuyu mukinnyi ati ubwo rero amahirwe menshi nuko uyu musore ashobora kuva muri iyi kipe ya Manchester United mu umwaka w’imikino utaha.
Yanditswe na Obed Maniragaba