December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuhanzi KIZITO MIHIGO yiyahuye arapfa

YASUWE 80 

Muri iki gitondo taliki ya 17 Gashyantare 2020 Police y’Urwanda yasize ahagaragara itangazo rigenewe abanyamakuru, rimenyesha ko umuhanzi KIZITO MIHIGO murukerera rwo kuri uyu wa 17/02/202 yiyahuriye muri Casho aho yari afungiye Iremera.

Itangazo rya Police y’Urwanda rigenewe abanyamakuru

Ibi byakurikiwe nuko kuwa 12 Gashyantare Umuhanzi KIZITO MIHIGO yafatiwe n’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyaruguru akekwaho gushaka kwambuka umupaka muburyo bunyuranyije n’amategeko ngo ajye mu igihugu cy’abaturanyi Iburundi.

Babinyujije kurukuta rwabo rwa twitter Kuwa 14 Gashyantare urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rwatangaje ko rufite uyu muhanzi ariko bakiri gukora iperereza kubyaha aregwa byo  kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.

Soma inkuru yabanje

rwandanews24 yashatse kumenya byinshi kubijyanye no kwiyahura kwa Kizito Mihigo, nko kumenya icyo yakoresheje yiyahura. Kumurongo wa telephone twagerageje guhamagara umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyana ndetse nuwa Police y’urwanda ntitwababona.

Inkuru ya Theophile Bravery @rwandanews24

Turacyakurikirana iyi nkuru