December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gatsibo: Ba Gitifu 3 batawe muri yombi nyuma yo kurya amafaranga yo kubakira abatishoboye

YASUWE 55 

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari batatu n’abashinzwe iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu (SEDO) bo mu Karere ka Gatsibo batawe muri yombi bazira kunyereza amafaranga yagenewe kubakira abaturage batishoboye.

Abatawe muri yombi ni ba Gitifu b’utugari twa Nyabicwamba, Gatsibo na Nyagahanga mu murenge wa Gatsibo bafashwe ku wa Gatatu taliki ya 12 Gashyantare 2020 nyuma hanafatwa aba SEDO babiri barimo uwa kagari ka Mugera na Manishya.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Manzi Théogene yabwiye IGIHE ko abo bayobozi batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kunyereza amafaranga yo kubakira imiryango itishoboye.

Yagize ati “ Barakekwaho kuba baragize uruhare mu kurya amafaranga ya leta muri iyi myubakire y’inzu z’abatishoboye. Twakoreshaga abafundi n’abayede, barakekwaho ko bagiye bahimba imibyizi ya baringa y’abantu batakoze, bakanongerera abantu imibyizi atari yo bakoze.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba abandi bayobozi gukora neza inshingano zabo nk’uko amategeko abiteganya ngo bakareka kwanduranya bakora amakosa anabafiteho ingaruka ku mibereho yabo.

Mu kwezi gushize kwa Mutarama 2020 Akarere ka Gatsibo kashyikirije inzu imiryango 227 muri 448 yabaruwe nk’idafite aho kuba. Izi nzu zabaga zirimo ibikoresho birimo matela, amasahane n’ibindi nkenerwa.

Izi nzu inyinshi zubatswe imwe muri ebyiri izindi zikaba zigizwe n’inzu imwe, buri nzu yari ifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 425 Frw.