November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ruhango: Abahinzi barataka igihombo baterwa na ba Rwiyemezamirimo bacukura ibumba

YASUWE 52 

Abaturage bahinga mu gishanga cya Kihene giherereye mu Murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango baravuga ko kuba iki gishanga kidatunganyije bibateza igihombo bidasize n’ubukene. Mu bihe by’imvura isuri ngo ibatwarira imyaka bigatuma babona umusaruro  udashimishije, ibi bikaba bidindiza iterambere ryabo nyamara bakabaye bakoresha ikigishanga mu buhinzi butuma bikenura.

Igishanga cya Kihene gifite hectare zisaga 45, gihingwamo ahanini ibigori n’ibishyimbo. Mu gihembwe cy’ihinga gishize muri iki gishanga cya Cy’ihene bari barahinze ibishyimbo. Gusa bamwe mu baturage baturiye iki gihsnga mu murenge wa Bweramana barimo na Mukantaganda Marie Rose bavuga ko umusaruro babonye ari muke. Ibi ngo byatewe ahanini n’isuri  abatwariye imyaka, bikaba byarabateje igihombo Mukandaganda ati “amazi amanuka ruruguru ku munyinya andi akamanuka mu Ruhango yagera kurubingo wa Assoumpta umushoramari urubingo rukayakubita agakwira mu mirima yacu .Twagendesheje igori umwaka ushize ejo bundi tugendesha ibishyimbo”.

Uretse isuri ubusanzwe, abakorera muri iki gishanga ngo basongwa kandi n’ikibazo cya bamwe muri ba  Rwiyemezamirimo bacukura muri iki gishanga ibumba batwikamo amatafari . Ngo ibyobo bacukura ntibabisiba, ku buryo mu bihe by’imvura byuzura bikamena mu mirima bikabangiriza imyaka. Aba bahinzi bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kureba uko babashakira ahandi bakorera bityo iki gishanga

kigasigaramo abahinga gusa bati “rwose igishanga bacyiduka nk’abahinzi tukarushaho kwiteza imbere ,ab’ibumba bo babashakira ahandi bakorera ariko igishanga bakakiduha.” Mu gufasha aba bahinzi bakorera muri iki gishanga cya Kihene , umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusiribana Jean Marie avuga bateganya kuzabatunganyiza

iki gishanga mu ngengo y’imari y’umwaka utaha. Ibi ngo bizakorerwa rimwe n’ibindi bishanga bidatunganyijwe bikazakorwa k’ubufatanye na RAB ati “ kiriya gishanga mu byukuru ni gito gifite hectare 45 gusa ariko ni igishanga gitanga umusaruro kuko abahinzi basaruramo ibigori

n’ibishyimbo ,turabizeza ko tuzakongera ku bindi kigatunganywa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha”

Naho mu gukemura iki kibazo cy’abacukura ibumba muri iki gishanga cya Kihene, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie avuga ko bagiye kureba niba koko hari aho babangamira abahinzi.  Nibasanga batubahiza amabwiriza y’ubucukuzi ngo bazabahagarika

Mu Karere ka Ruhango ngo habarurwa ibishanga bifite ubuso busaga ha 560 biteganywa kuzatunganywa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.