December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyuma yo kunyagirwa ibitego 3-1 umutoza wa Etincelles Bekeni yahise asezera

YASUWE 69 

Hari mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabereye kuri stade umuganda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare aho ikipe ya Bugesera yakubitaga itababariye ikipe ya Etincelles iyitsinda ibitego bitatu k’ubusa, Bekeni ati iyi kipe irimo ibibazo byinshi ntabasha guhangana nabyo.
Yagize ati ‘’Birakomeye cyane, ikivi hari abagitangije kandi ibintu byapfiriye aho byatangiriye. Njyewe ndumva ntagisoza, byanze rwose.”
“Nakora gute bashaka kunyikoreza Rubavu? Ikipe ntabwo ari jye wayitangije n’ubundi si na njye uzayisoza aho kugira ngo nkomeze mpeke ibyo ntazi aho byatangiriye naho byapfiriye ibyiza ni uko nsezera.”
Bekeni akaba avugako ikibazo atari we ahubwo na we atigeze ashyigikirwa n’Ubuyobozi bwamuhaye akazi.
Ati “Umufana wese arareba Bekeni ariko ntabwo ari Bekeni. Ndagiye sinakwikorera ibyo ntazabasha gutura. Ikipe ntabwo ari umutoza.”
“Njyewe ntacyo nakora ntabwo banshyigikiye. Ndagiye kabisa abakunzi ba Etincelles ntibamenya ibibera mu ikipe yabo nibakomeze bajye baza bafane batuke abantu ariko batazi ibibera mu ikipe yabo.”

Uyu mutoza yakomeje kuvuga ko aho kugira ngo akomeze kwikorera umutwaro wa Etincelles FC, yajya gutoza ahandi harimo no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Najya no muri Congo najya n’ahandi aho kugira ngo nzaheke ibyo ntazi. Ni njye uzagura abakinnyi, ni njye uzishyura, ndagiye.”
Kuva ifashwe na Bekeni, Etincelles FC yabonye amanota atatu gusa [kuri Gicumbi FC, Kiyovu Sports na APR FC] mu mikino itandatu ya Shampiyona yakinnye mu gihe yatsinze umukino umwe mu Gikombe cy’Amahoro ubwo yahuraga na Impeessa FC mu ijonjora ry’ibanze [0-1, 4-0].
Uyu mugabo w’imyaka 59, ubusanzwe avuga ko Etincelles FC bafitanye isano dore ko Se umubyara, yagize uruhare mu ishingwa ry’iyi kipe ya Etincelles FC ndetse n’umuryango we ukaba ukunda iyi kipe yamuhaye akazi akiri muto.
Bizimana Abdu Bekeni yatoje amakipe arimo Amagaju FC hagati ya 2014 na 2016, ahava ajya muri Virunga FC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2017 mu gihe mu 2018 yatoje Gicumbi FC.
Asize Etincelles FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 22 mu mikino 20 imaze gukinwa muri Shampiyona mu gihe yayihesheje itike yo gukina 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro.
Yanditswe na Obed Maniragaba