November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Biravugwa ko Kalev Mutondo wabaye intasi nkuru ku bwa Joseph Kabila akorana na M23

YASUWE 62 

Nyuma y’itabwa muri yombi n’irekurwa rya Kalev Mutondo wari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (ANR) ku butegetsi bwa Joseph Kabila muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, hari amakuru avuga ko akorana n’umutwe warwanyaga ubutegetsi wa M23 wamaze kurambika intwaro hasi, gusa ubuyobozi bwawo burabihakana.

Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020, Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) dukesha iyi nkuru yatangaje inkuru ivuga ku itabwa muri yombi rya Kalev Mutond ryabaye ku wa gatatu taliki ya 12 Gashyantare 2020, waje guhita arekurwa uwo munsi. Kalev yashinjwaga gukoresha ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Nd’jili muri Kinshasa, avuye muri Uganda.

RFI igaragaza ko atari yo ngingo nyamukuru yatumye Kalev afatwa, ahubwo ngo akekwaho gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bwa RD Congo irimo na M23, umutwe wamaze kurambika intwaro. Ingendo Kalev ngo akunze gukorera mu bihugu bituranye na RD Congo zirakemangwa, ku buryo bikekwa ko ajya guhura n’aba barwanyi bamwe ubu bari mu nkambi muri Uganda, bahagarariwe na Bertrand Bisimwa.

Amakenga kuri Kalev ngo yanayagizweho ubwo yajyaga muri Uganda agatindayo ndetse bikavugwa ko yanahuye na Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba. Ngo byaketswe ko yaba arimo gupanga umugambi wo kugirira nabi RD Congo.

Inkuru ya Scoop RDC yasohotse na none kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020 ivuga ko ubuyobozi bw’aba bahoze ari abarwanyi ba M23 muri Uganda bwasohoye itangazo rigenewe itangazamakuru, ryamagana iby’aya makuru ya RFI.

Bumwe mu butumwa bukubiye mu iri tangazo, buvuga ko ari icengezamatwara (propaganda) ririmo  gukorwa kugira ngo gahunda yo gusubiza aba barwanyi ku butaka bw’iwabo mu mahoro (repatriation) ibangamirwe.

Ubu butumwa buragira buti: « Umuryango wacu uramagana icengezamatwara n’ibinyoma bigamije kwangiza isura yawo ndetse no gutambamira amahirwe ari mu mishyikirano hagati ya M23 ndetse n’ubutegetsi buriho. Turatangariza rubanda ko dushyigikiye gahunda y’ubutegetsi bushya bitewe n’icyerekezo cyiza cya Perezida Félix Tshisekedi. »

M23 ikomeze igira iti : « Turimbanyije ibiganiro bigamije kunoza gahunda yo gusubira mu gihugu cyacu mu mahoro. M23 irabahamiriza ko nta ruhande rwayo rukorana na Bwana Kalev. »

Ku bwa Joseph Kabila, Kalev yavugwagaho kuba umwanzi ukomeye w’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa RD Congo, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ndetse n’abaharanira ukwishyira ukizana. Mu 2016, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamufatiye ibihano zimushinja kubangamira urugendo rwa demukarasi, mu 2017 n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi umuhanira kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Kalev yambuwe uyu mwanya w’ubutasi bwa gisirikare na Perezida Tshisekedi, ariko ubu hari abaturage bamufata nk’indakoreka, akitwara uko ashaka, bakaba basaba uyu mukuru w’igihugu gufatira ingamba abantu nka we.

Umutwe wa M23 wavutse muri Mata 2012, bitewe n’amasezerano y’amahoro ya taliki 23 Werurwe 2009 leta ya RD Congo n’umutwe wa CNDP wa Laurent Nkunda wavuze ko atari yarubahirijwe. Wakomeje guteza impagarara mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ufata n’umugi wa Goma by’igihe gito. Hagiye haba inama hagati y’impande zombi zigamije kugarura ituze, mu Ugushyingo 2013 urambika intwaro hasi.

Abarwanyi bawo bahungiye mu bihugu by’u Rwanda ndetse na Uganda, ubu bakaba bacumbikiwe mu nkambi zitandukanye, bategereje ko umugambi wo kubasubiza mu gihugu cyabo ku mahoro washyirwa mu bikorwa. Ni mu gihe kandi Bosco Ntaganda wari umwe mu bayobozi ba M23 yishyikirije Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), ahamwa n’ibyaha birimo iby’intambara yakoze hagati y’2002 n’2003, ahanishwa igifungo cy’imyaka 30.