December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Leta ya Uganda yatangaje ko bidatinze igiye kugira icyo ikora mu kugarura umubano hagati y’Urwanda na Uganda nkuko wahoze.

YASUWE 246 

Ku umunsi w’ejo hashize taliki ya 14 Gashyantare 2020 nibwo intumwa za Uganda ndetse niz’Urwanda bahuriye mu Inama yabereye I Kigali kugirango hakomeze gusuzumwa icyagarura ituze ryabuze hagati y’Urwanda na Uganda.

Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, ryarimo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye; uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase; uw’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Gen Patrick Nyamvumba; Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage; Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu, Col Anaclet Kalibata n’Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika, Col Patrick Karuretwa.

Itsinda rya Uganda ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Sam Kutesa; Intumwa Nkuru ya Leta William Byaruhanga; Minisitiri w’Umutekano, Jeje Odongo Abu; Umuyobozi Ushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu; Joseph Ocwet n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo, Col Paddy Ankunda.

Abinyujije kurukuta rwe rwa twitter umukuru w’igihugu cya Uganda yatangaje ko yishimiye uburyo izi ntumwa zakiriwe.

Yagize ati” Naraye nakiriye Igisubizo kivuye kuri Adoniaayebere intumwa yihariye nari noherereje Paul Kagame.

Yakiriwe neza. Leta ya uganda izafata ibindi byemezo byihuse bigamije kugarura umubano nkuko wahoze hagati yibihugu byombi.

Inkuru ya Theophile Bravery @rwandanews24