December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Abakozi badindiza ibikorwa bigenewe abaturage mu minsi mike ngo barafatirwa ibihano

YASUWE 62 

Kuri uyu wa kane taliki ya 13 Gashyantare 2020, Abadepite mu Nteko ishinamategeko y’u Rwanda bashinzwe kureberera akarere ka Karongi bagiranye inama na komite y’inama njyanama, inzego z’umutekano na komite nyobozi,  ikaba yaribanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari 2019-2020 no kwemeza ingengo y’imari ivuguruye 2019-2020 ari nayo itaravuzweho rumwe no kuzuza abagize komite ngenzuzi.

Mu biganiro byatanzwe hagarutswe ku mishanga yadindiye harimo nk’isoko mpuzamipaka ryubatswe mu murenge wa Bwishyura rikaba ridakoreshwa, kuko rikoreshwa igice kimwe, aho mu miryango 18 hafashwemo 11 nayo idakoreshwa yose, hakaba hakoreshwa isoko ry’amatungo mu gihe isoko ry’imboga ryo akarere karimo gushaka ikindi cyazarikorerwamo.

Iri soko ririmo ibibazo uruhuri aho rwiyamezamirimo wa ryubatse hari amafaranga asaga Miliyoni 135 zitavugwaho rumwe, bamwe bavuga ko agomba kuzayasubiza akarere, ubu harimo gukora ubugenzuzi buhuriweho hakaba hategerejwe ikizemezwa ngo isoko ribone gushyikirizwa akarere nako gakurikirane imikoreshereze yaryo.

Mu yindi mirimo itavuzweho rumwe muri iyi nama ya njyanama y’akarere ka Karongi, harimo igikorwa cyo gutunganya k’urutare rwa Ndaba bakahagira igicumbi cy’ubukerarugendo, aho hari hagenewe ingengo y’imari ya Miliyoni 5, njyanama ikavuga ko yari yababwiye ko icyo gikorwa bagikuramo.

Ikindi gikorwa n’ikirebana n’amafaranga agenerwa Ababyeyi n’abana bari mu mirire mibi aho bagaragaje ko ikibazo ari ikoranabuhanga, kuko biva mu bigo nderabuzima bikajya mu karere , bigakomeza muri Minisiteri y’ubuzima, bigakomereza muri LODA nayo ikabafasha kubona ayo mafaranga bagenerwa mu ngengo y’imari.

Mutangana Frederic Perezida w’inama njyanama agaragaza ko ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari batoye mu kwezi kwa gatandatu, iracyari hasi kubera ko hari amasoko ataratangwa, tukaba twasabwe ko byakwihutishwa kuko abaturage dukorera babitegereje ngo bibashe gukorwa, kubera ko imihigo izahigurwa mu kwezi kwa gatandatu, hari ibyaturutse ku karere, ariko aba tekinisiye b’akarere bemeye ko bagiye kubikosora.

Inama njyanama rero hari bimwe yatumye bitemezwa nk’uko mu ngingo z’ibyigwa harimo ko bagomba kwemeza ingengo y’imari ivuguruye, ariko inama njyanama ntiyayemera, kubera ko hari ibintu babasabye guhindura batahinduye, hakaba na bimwe mu byagezweho batigeze bagaragaza.

Ati “Inama njyanama niyo itanga umurongo akarere kagenderaho, rero igitumye tutemeza ingengo y’imari ivuguruye hari byinshi batahinduwe mubyo twabasabye guhindura, hari ibyo twababwiraga ngo babivane ku ngengo y’imari runaka babishyire kuyindi batatugaragarije, bituma iriya ngingo yo kugaragaza ingengo y’imari ivuguruye tuyihagarika.”

Hari ibyo batigeze bagaragaza, nyuma y’uko aba tekinisiye hari ibyo batagaragaje. Twemeje ko komisiyo y’ubukungu igomba kuzabanza guterana ikabisuzuma neza tukazabyemeza ari ibintu byamaze gufata umurongo, kuko nka njyanama tureberera abaturage rero ntitwasobanurira abaturage natwe ibyo tutarumva neza.

Ni iminsi mike abakozi barimo kudindiza ibikorwa bagomba kubihanirwa, kuko barimo guhemukira abaturage.

Abadepite batumiwe muri iyi nama bari batumiwe muri iyi nama batanze ubutumwa n’impanuro kuri komite nyobozi na ngenzuzi, ndetse banasaba izi komite gukora cyane bakabasha kwesa imihigo, kuko batazabasha kugaragaza ko ibikorwa bitashyizwe mu bikorwa bitwaje ko habuze ubushobozi, baberetse ko ubushobozi Buhari babasaba gukora cyane bakita ku muturage bose bakorera hafatwa ingamba zikakaye.

Mu rwego rwo kuzuza komite ngenzuzi, Kamanzi Felix watanzwe nk’umukandida umwe rukumbi, niwe winjiye muri komite ya njyanama mu kuzuza komite ngenzuzi.