December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Minisitiri w’ubuzima Dr.Diane Gashumba Yasabye kwegura

YASUWE 100 

Babinyujije kurukuta rwabo rwa twitter, ibiro bya Minisitiri w’intebe byatangaje ko kuri uyu munsi taliki ya 14 Gashyantare Minisitiri w’intebe Dr. Eduard Ngirente yakiriye ibaruwa ya minisiri w’ubuzima Dr.Diane Gashumba, isaba kwegura kunshingano ze.

Bakomeje bavuga ko ibi byakurikiwe n’uruhererekane rw’amakosa akomeye yagiye akorwa ndetse n’imiyoborere yakomeje kutagenda neza kuruhande rwa Minisitiri.

Dr.Diane Gashumba

Ubu busabe bwo kwegura bwa Minisitiri w’ubuzima buje bukurikira ubundi busabe bw’abandi banyamabanga ba leta 2 Harimo Dr.Isac Munyakazi wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye, bwatanzwe mu munsi ishize hamwe na Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera ashinzwe itegeko nshinga ndetse n’andi mategeko.