December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuhanzi Kizito Mihigo mu maboko ya RIB

YASUWE 83 

Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu taliki 12 gashyantare 2020 nibwo inzego z’Umutekano zashyikirije Umuhanzi Kizito Mihigo RIB, nyuma yo gufatirwa mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko yerekeza mu gihugu cy’abaturanyi cy’ u Burundi.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 14 Gashyantare 2020, RIB yatangaje ko Kizito akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa. Iperereza ryatangiye kuri ibi byaha akekwaho kugirango dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Mu 2015, Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 amaze kwemera no guhamwa n’ibyaha birimo kugerageza kugirira nabi Perezida Paul Kagame no kwangisha rubanda ubutegetsi.

Yarekuwe ku mbabazi z’ Umukuru w’Igihugu mu kwezi kwa Nzeri 2018.

Inkuru yabanje: http://Biravugwa ko muhanzi Kizito Mihigo yafatiwe ku mupaka w’ u Rwanda n’ u Burundi ashaka gutoroka Igihugu agatabwa muri yombi