December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kassav yasesekaye mu Rwanda yitabiriye igitaramo cya Saint Valentin

YASUWE 96 

Itsinda ry’abanyamuziki rikomeye ku Isi cyane mu njyana ya Zouk rizwi nka Kassav’ ryageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki 13 Gashyantare 2020 aho ryitabiriye igitaramo cya St Valentin.

Itsinda rya Kassav’ ryageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa mbiri z’ijoro bakirwa n’abagize Arthur Nation bateguye igitaramo na Christopher nk’umuhanzi uzaririmbana na bo mu gitaramo.

Kassav’ yageze i Kigali igizwe n’abantu 21, yahawe imodoka nini yo kugendamo yerekeza aho bateguriwe  kuruhukra cyane ko abarigize bagaragaraga nk’abafite umunaniro mwinshi mu maso.

Kassav’ yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zagiye zamamara ku Isi hose ryanakoze ibitaramo hafi ku Isi hose mu bitaramo bikomeye kugeza mu byo bari bamaze iminsi bakora byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 bamaze bakora umuziki.

Iri tsinda rifatwa nk’iryatangije injyana ya zouk ryatangirijwe i Guadeloupe mu gace ka Caraïbes mu Bufaransa mu 1979.

Indirimbo za Kassav’ zakunzwe cyane zirimo ’’Ou Lé’’, “Kolé Séré’’, ‘‘Rété’’, “Sye bwa”, “Solei”, “Sé dam bonjou”, “Wép wép”, “Zouk la se sel medikaman nou ni”, “Mwen di ou awa”, “Oh Madiana”, “Doméyis”, “Siwo”, “Pa bizwen pale” n’izindi.

Kassav’ itegerejwe mu gitaramo iribukorere mu Rwanda kuri uyu wa gatanu taliki 14 Gashyantare 2020 ku munsi w’abakundana, kirabera muri Kigali Convention Centre.

Muri iki gitaramo iragihuriramo n’umuhanzi Christopher Muneza usanzwe uri mu bafite ibihangano byiganjemo iby’urukundo binyura umubare munini byagera ku munsi w’abakundana bikaba akarusho. Na we araba yizihiza imyaka 10 amaze akora umuziki.

Abagize Kassav’ bahawe imodoka nini yo kugendamo

Babitse ibikapu birimo ibikoresho byabo mu modoka

Christopher yafatanye ifoto y’urwibutso n’abagize Kassav’ barimo Jocelyne Béroard (iburyo)