December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Komite za Koperative z’abamotari zegujwe kubera imiyoborere idahwitse

YASUWE 81 

Komite nyobozi na Komite ngenzuzi y’ihuriro ry’abamotari bo mu karere ka Rubavu ziregujwe nyuma yo gukorerwa ubugenzuzi n’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative RCA, igasanga izi komite zitarubahirizaga inshingano kuko zarangwaga n’imiyoborere mibi, ibi byabaye kuwa kabiri tariki 11/Gashyantare/2020, ubwo aba bayobozi bose beguzwaga nyuma y’igenzura ryakozwe na RCA, igasanga barakoze nabi.

Prof. Harerimana Jean Bosco umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), yahamirije rwandanews24 aya makuru yihagarikwa ry’aba bayobozi anatangaza byinshi bigiye gukurikiraho kubbakoze nabi.

Ati “aba bayobozi bahagaritswe nyuma y’igenzura ryakozwe na RCA, igasanga izi komite nyobozi na ngenzuzi zararanzwe n’imiyoborere n’imicungire mibi bya koperative, bishyira mu kaga koperative n’abanyamuryango bose.”

Iri huriro rigizwe n’abamotari basaga ibihumbi bibiri (2000) ritari ricunzwe neza, ritanayobowe neza, twakozemo ubugenzuzi dusanga bakoze amakosa menshi atandukanye, kuburyo mu by’umweru bibiri biri imbere tuzaba twamaze gukora ubugenzuzi bw’imbitse tukamenya ingano y’amafaranga bahombeje koperative muri iyo mikorere n’imiyoborere mibi.

Buri kwezi kwa gatatu amakoperative agomba kuzajya aterana abanyamuryango bakagabana inyungu bagezeho, bikabatera umuhate wo gukora cyane, tukaba tugiye gukurikirana ko amakoperative yose agomba kuzagabana inyungu yabonye muri uku kwezi kwa gatatu.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative RCA avuga ko batazihanganira umuyobozi wese wa koperative utifuriza ko abanyamuryango batera imbere ahubwo agakora ibintu mu nyungu ziwe bwite, aba bagaragayeho aya makossa abo igenzura rizafata bazakurikiranwa bishyure ibyo bahombeje koperative, ubundi tubashyikiririze RIB ubutabera bukore akazi kabwo, kuko babyica babizi nyuma yuko batowe barahugurwa, rero iyo wahuguwe twaza tugasanga ukora ibinyuranye nibyo twaguhuguye turaguhagarika.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative RCA arakangurira abanyarwandakwibumbira mumakoperative kuko hari abo byafashije bakiteza imbere, kubasha kwitabira gahunda ya Ejo Heza, bagatanga ubwisungane mu kwivuza, kuko abari muri koperative bagomba kuzitabira mbere y’abandi.

Abatorewe kuyobora amakoperative nibakore neza batere imbere bagmba gukora nk’abafite icyerekezo, rero abayobozi ba Koperative bagomba gukora cyane bakagira ibyo bereka abanyamuryango.

Ubugenzuzi bw’ibanze bwakoze bwasanze nta numwe wakoze kinyamwuga ngo akorere abo ashinzwe kureberera, kuko nta nshingano nimwe babashije kubahiriza niyo mpamvu yatumye beguzwa, mu byumweru bibiri bakaba bagiye gukorerwa ubundi bugenzuzi bw’imbitse abakoze amakosa bakayaryozwa.

Eric Nshimiyimana@rwandanews24.com