December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

RIB Yajyanye Barafinda I ndera ngo harebwe niba ntakibazo cyo mu mutwe afite.

YASUWE 65 

Nyuma y’uko atumijwe ngo agire ibyo asobanurira Urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha ariko ntajyeyo, kuri uyu wa Kabiri Barafinda Sekikubo Fred yatawe muri yombi. Nyuma yo kubazwa agatanga ibisubizo, ngo byabaye ngombwa ko RIB ijya kumusuzumisha ngo harebwe uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze.

Barafinda ku wa Mbere taliki 10 , Gashyantare, 2020 yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko adashobora kwitaba Urwego adafitiye ikizere.

Kuri iriya taliki nibwo yagombaga kwitaba Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

Ibaruwa imusaba kuzitaba RIB yasabaga Barafinda kuzajya ku kicaro gikuru cya RIB ayitwaje hamwe n’irangamuntu ye.

Ntabwo yagiyeyo nyuma aza gutabwa muriyo yombi ajyanywa kuri RIB.

Umuvugizi wa RIB ku rwego rw’igihugu Marie Michelle Umuhoza avuga ko bahamagaje Barafinda Sekikubo Fred ngo agire ibyo asobanura ku mvugo ze zijya zica kuri YouTube avuga ko zimvikanamo amagambo agize icyaha.

Ngo yasabwe kwitaba inshuro  nyinshi ariko ntiyitaba biba ngombwa ko afatwa.

Kumurongo wa telephone umunyamakuru wa rwandanews24 yaganiriye n’umuvugizi wa RIB ni Marie Michelle Umuhoza amutangariza ko aya makuru koko ari impamo ko kuri uyu wa kabiri taliki ya 11/02/2020 Barafinda yajyanywe indera n’urwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha RIB kugirango harebwe niba nta kibazo cyo mu mutwe afite.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza

Umunyamakuru wa rwandanews24 yakomeje abaza umuvugizi wa RIB niba isuzuma bagiye gukorera Barafita haricyo riragaragaza, amusubiza ko ubu ntacyo biratanga.

Soma inkuru yabanje

Unkuru ya THEOPHILE Bravery @rwandanews24