November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Umusaza wari ucumbitse nyuma y’uko Inzu ye isenyutse yubakiwe indi

YASUWE 87 

Andre Butarira w’imyaka 75 wabaga munzu imeze nka Nyakatsi, utuye mu kagali ka Nyarusazi, Umurenge wa Bwishyura, mu karere ka Karongi, Mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cya Human Security Issues, hateguwe umuganda udasanzwe w’abaturage bagize akagari ka Nyarusazi maze babasha kumuterera igishahuro, babumba amatafari, bubaka umusingi waho bazubaka Ikikoni n’ubwogero, nyuma y’umuganda umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza yatanze impanuro kubaturage.

Inzu ya Andre Butarira yari ishaje, maze akagali n’umurenge n’umudugudu, bimushakira amabati, umudugudu uramwubakira, nyuma yuko yari amaze igihe acumbitse, kuko inzu yendaga kumugwaho, aganira na rwandanews24 yashimiye Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, atangaza byinshi.

Ati “ndashimira urukundo Leta yereka abasaza n’abatishoboye by’umwihariko, ndashima abayobozi kuva ku nzego zo hejuru kugeza hasi, ndumva nishimye, dore ko mugihe banyubakiraga hari umuvandimwe wari warancumbikiye mu gihe kingana n’amezi 3, rero inzu nayigarutsemo mu kwezi kwa 12/2019, inzu iruzuye ariko irabura amadirishya n’inzugi, ariko nyibamo kandi Leta iracyakomeza kugenda iyuzuza, ariko ndasaba ko Leta yakomeza kunyitaho ikaba yazajya ibasha kuntangira Mutuelle kuko birangora kuyitanga kandi ntakibasha gukora.

Nibishoboka igakomeza kubona ubushobozi yampa VUP, cyangwa ikanshakira uko najya mbasha kubaho nyuma yo gutuzwa heza kuko ntagifite imbaraga.

Umuyobozi a’Akarere ka karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu gikorwa cyo kubakira Andre Butarira

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Imibereho myiza MUKASE Valentine yabwiye abitabiriye uyu muganda kwirinda amakimbirane yo mu miryango, aho bigaragaye bakabatandukanya kuko aribo bateza ibibazo.

Ati “mugomba kwirinda amakimbirane yo mu miryango, aho yagaragaye twagakwiriye kubatandukanya aho kugira ngo bigere aho bicana umwe ahaburire ubuzima.”

Umugore si uwo gukubitwa, umugabo si uwo gukubitwa ndetse ni umwana ni uko ntawe ugomba kuzwa uburenganzira bwe, buri wese ni abeho yisanzuye mu mahoro.

Ingamba ku ngo zirimo amakimbirane, ni uko uwabigizemo uruhare turamuhana twihanukiriye ntakubabarira, kugira ni abanda barebereho, ndetse duhaguruke turwanye Inda ziterwa abangavu, kuko umwana aterwa inda uwayimuteye agahishirwa ntamenyekane, bikamutera kujya kwangiriza abanda, ababyeyi, abayobzi bazafatwa bumvikanye nuwasambanyije umwangavu bazafungwa bose.

Iyi niyo nzu Andre Butarira yubakiwe

Umugore w’uyu musaza amaze imyaka ine arwaye, ajya kurwarira ku mukobwa we, bakaba barabyaranye abana b’abakobwa babiri nabo bakaba barashatse, umusaza aribana, yubakiwe inzu nyuma yuko iyo yari asanzwe atuyemo yubatswe muri 1978 yari yarashaje igasenyuka.

Muri uyu muganda habumbwe amatafari 339, igikorwa cyo kubaka Ikikoni n’Ubwogero kikaba kizakomeza mu cyumweru gitaha, aho Mukase yemeje ko iyi nzu bagomba kuzayishyiramo Isima mu nzu hasi, bakanayikora kuburyo imirimo izayikorwaho yo kuyisoza izatangirana n’icyumweru gitaha.

Abaturage bo mu Murenge wa Bwishyura bitabiriye umuganda wo kubakira Andre Butarira