December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Iyo usinze uti “Ningera mu rugo arambona” uba wasinze icyo usanganwe ,Ministre Busingye avuga ku ihohoterwa

YASUWE 78 

Ubwo yatangizaga ubukangurambga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Nyanza guhagurukira ikibazo cy’ihohoterwa ryo mu ngo n’irikorerwa abana, ibi kandi ngo bikava mu ndirimbo n’ibyivugo gusa ahubwo bikajya mu ngiro.

Ni ubukangurambaga Minisitiri Busingye yatangirije mu karere ka Nyanza aho yari kumwe n’abayobozi batandukanye mu Ntara y’ Amajyepfo  ndetse n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego z’abikorera n’ubuyobozi bwite bwa Leta muri aka karere bagera kuri 400.

KWAMAMAZA

Minisitiri Busingye yavuze ko nk’abayobozi bareberera abaturage batumwe ku baturage ngo icyaha cy’ihohoterwa ryo mu ngo n’irikorerwa abana ricike ibi kandi ngo buri wese agomba kubigira ibye ati: “Abanyarwanda baravuga ngo agahwa kari ku wundi karahandurika ariyo mpamvu ahari wakumva ko kuba umwana w’umuturanyi yatwara inda y’imburagihe ntacyo bitwaye, ariko nitugenda aka gahwa buri wese akumva ko ariwe kariho iki kibazo kizakemuka burundu” .

Minisitiri Busingye kandi yongeye kwibutsa ko nta rwitwazo na rumwe rushobora kumvikanisha ko umuntu yakorera undi ihohoterwa. Avuga ku kibazo cy’abashakanye bagihohoterana yavuze ko ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge bidakwiriye kuba impamvu yo guhohotera uwo mwashakanye ati” ubundi abandi barasinda bakagenda barata ubwiza bw’abagore babo cyangwa bw’abagabo babo, ariko wowe niba usinda ugahitamo guhohotera uwo mwashakanye uba wasindanye ibikurimo.”

Ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abangavu

Minisitiri  Busingye yasabye ko iki cyaha kitakomeza guhishirwa hirya no hino mu miryango kuko aribyo bigitiza imbaraga ati: “guceceka birengera uhohotera iteka ryose kuko uramuhisha ntakurikiranwe akaba agushyize mu mufuka we ntabwo uzongera nabigukorera bwa kabiri, icya gatatu ntabwo azabihagarika, icya kane azabizamura, icya gatanu azaguhohotera bwa nyuma akwice twarabibonye ingero ni nyinshi.”

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Kalihangabo Isabelle, yagaragaje ko mu 2019 mu Karere ka Nyanza bakiriye dosiye 177 z’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byakozwe n’abantu 184 harimo abagabo 155 n’abagore 29.

Yavuze ko mu Ntara y’Amajyepfo mu 2019 hagaragaye ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 1721 bingana na 18.3% by’amadosiye y’ihohoterwa mu gihugu hose.

Muri ibyo byaha ikiza ku isonga ni ugusambanya abana kuko RIB yakiriye ibirego 60. Ikiza ku mwanya wa kabiri ni ugukubita no gukomeretsa kuko hakiriwe ibirego 36; naho ku mwanya wa gatatu hari guhoza ku nkeke kuko hakiriwe ibirego 24.

Hagaragajwe ko ibirego byakiriwe mu Ntara y’Amajyepfo ku gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ari 18; naho ubaharike n’ubushoreke ni 14.

Tuyisenge Adolphe@Rwandanew24.com