December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Kenya na bamwe mu baherekeje Perezida Kagame bangiwe kwicara mu myanya y’icyubahiro

YASUWE 224 

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Gashyantare 2020 nibwo habaye umuhango wo gusezera kuri Daniel Arap Moi wabaye Perezida wa Kenya akaba yaritabye Imana taliki ya 4 Gashyantare 2020, uyu muhango ukaba wanitabiriwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame aho bivugwa ko bamwe mu bamuherekeje bangiwe kwicara mu myanya y’icyubahiro n’abashinzwe umutekana.

Perezida Kagame yagiye kwifatanya n’ibihumbi by’abaturage ba Kenya n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu n’abadipolomate banyuranye muri uwo muhango wabereye muri Sitade ya Nyao ahari hateraniye imbaga y’abanya-Kenya barenga 30,000 bari baje gusezera kuri Moi uza ku isonga mu bayoboye Kenya igihe kirekire.

Nairobi News ivuga ko saa yine ari bwo Perezida Kagame yari ageze kuri Nyao National Stadium, yakirwa na Visi Perezida wa Kenya, Dr William Rutto. Kuba abantu bari uruvunganzoka n’umutekano ukaba wari wakajijwe, byatumye abantu bamwe batakirwa neza nk’uko bikwiye.

Videwo yamaze kujya ahagaragara igaragaza abari baherekeje Perezida Kagame bangirwa kujya kwicara mu myanya y’icyubahiro n’abashinzwe umutekano babasubije inyuma.

Ibi ni na byo byanabaye kuri Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Kenya, Joe Mucheru, kuko na we akigera kuri Nyao yasubijwe inyuma n’abashinzwe umutekano.

Mzee Daniel Arap Moi yitabye Imana ku wa 04 Gashyantare, akaba yari afite imyaka 95 y’amavuko.

Biteganyijwe ko azashyingurwa ku munsi w’ejo ku wa Gatatu taliki ya 12 Gashyantare 2020 mu muhango uzabera ahitwa Kabarak. Ni umuhango uzitabirwa n’ababarirwa Mu bihumbi 60, barimo intumwa y’umwamikazi Elizabeth II w’Ubwongereza itaramenyekana.

Benjamin Mukapa na Jakaya Mrisho Kikwete bigeze kuyobora Tanzania na bo bari mu bategerejwe mu muhango wo gushyingura.