December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Dr. Léo Mugesera ati : “Iri jambo rimfunze si isugi, si umwimerere, nta budakemwa rifite”

YASUWE 87 

Dr Léon Mugesera wakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye ko ijambo ashinjwa kuvugira ku Kabaya mu Ngororero riteshwa agaciro kuko ari ryo rimufunze burundu mu gihe atemera ko ari umwimerere w’iryo we yavuze icyo gihe.

Ni ijambo uyu mugabo wahoze ari umwarimu muri Kaminuza yavuze mu 1992, mbere y’imyaka ibiri ngo Jenoside yakorewe Abatutsi itangire ku mugaragaro. Ni ijambo bivugwa ko ryari ryuzuye urwango rukomeye ku Batutsi, rinabagiraho ingaruka kuko abenshi batangiye kwicwa nyuma gato y’uko yari amaze kurivuga.

Kanda hano wumve ijambo Dr. Mugesera yavugiye ku Kabaya: https://www.youtube.com/watch?v=M1RG_TEp1Gs

Nta wuzi uwafashe ririya jambo ryafashwe mu buryo bw’amajwi, n’ubwo ryakuwe mu bubiko bw’amakuru bw’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cyitwaga ORINFOR.

Ubwo uyu mugabo yitabaga urukiko kuri uyu wa Mbere taliki ya 10 Gashyantare 2020, nyuma yo kujuririra igihano yari yahawe, yavuze ko yiyambaje impuguke mu gusesengura amajwi, zigasanga ririya jambo avuga ryararemekanyijwe.

Dr. Léo Mugesera yakatiwe gufungwa burundu

Ati” Iri jambo si isugi, si umwimerere, nta budakemwa rifite.

Mugesera avuga ko mu byo yavugiye ku Kabaya hari ibindi byakuwemo hagamijwe kongerera uburemere amagambo ye, agasanga bibabaje kuba urukiko rwarabigendeyeho akatirwa gufungwa burundu.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, buvuga ko mu gihe cyose Mugesera yemera ko ari we wavuze ibigaragazwa, ibyo avuga byo gutesha agaciro ririya jambo ngo nta shingiro bifite kuko bidatandukanye n’ibyo yakunze kugaragaza aburana ariko urukiko ntirubihe agaciro.

Ubushinjacyaha busanga bitangaje kuba Mugesera avuga ko ibyo yavuze byahinduwe, bityo ntabyemere, yanabazwa ibyo yavuze akavuga ko atabyibuka ngo kuko ntaho byari byanditse.

KWAMAMAZA

Mugesera avuga kuba yari Visi-Perezida w’Ishyaka rya MRND muri perefegitura bitamuheshaga ububasha bwo kuvuga imbwirirwaruhame yanditse, ko ahubwo ubwo bubasha bwari bufitwe na perezida w’ishyaka gusa. Avuga ko yatungujwe ijambo akarivuga agendeye ku bihe u Rwanda rwarimo we yita ko ari igihugu cya Uganda cyari cyateye u Rwanda.

Urukiko rwasabye Léon Mugesera kurugaragariza ibyo we yivugiye, avuga ko atabyibuka ngo kuko ntaho byari byanditswe. Abajijwe impamvu avuga ko ibyo yavuze atabyibuka ariko akerekana ko ibyo bamushinja ari ibihimbano, Mugesera yavuze ko ari ibyuma by’abahanga byerekanye ko ibyo ashinjwa atari umwimerere.

Ati” Njye sinaba mbyibuka kuko n’ejo ushobora gusanga ibi nabyibagiwe.”

Ubushinjacyaha ntibwemeranya na Mugesera uvuga ko ibyo yavuze byari bitunguranye, ngo kuko ririya jambo ryari rifite ingingo z’ingenzi ryagombaga kugarukaho. Nyuma Ngo yasobanuye ingingo ku yindi, ibishimangira ko ari ibintu yari yateguye.

Mugesera yaregwaga ibyaha bitanu, bitatu muri byo biramuhama binatuma akatirwa igifungo cya burundu. Yahamwe n’icyaha cyo gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, gutoteza nk’icyaha kibasiye inyoko muntu ndetse n’icyo kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.

Kuva muri 2013 ubwo urubanza rwa Mugesera rwatangiraga kuburanishwa mu mizi, ntabwo yigeze yemera ibyo ashinjwa nk’icyaha.