November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ngoma: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi hakongoka umuryango umwe 2 irasigara

YASUWE 44 

Ku gicamunsi cyo kuru uyu wa mbere taliki ya 10 Gashyantare 2020, inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi irashya irakokongoka mu Murenge wa Kibungo, Akagari ka Karenge mu Karere ka Ngoma, abaturage bahageze bikiba bakaba bavuga ko yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

Bamwe mu baturage bari bahari ubwo iyi nkongi y’umuriro yibasiraga iyi nzu, babwiye rwandanews24 ko bari bicaye hanze hamwe na nyir’iri duka witwaHabimana Leonidas uzwi ku izina rya Dorisi, bagiye kubona babona inzu iragurumanye.

Bizumuremyi Jean  Damascene byabaye ahari yavuze ko babonye inzu igurumana, ariko ntibamenye icyabiteye uretse ko bacyeka ko ari amashanyarazi. Yagize ati: “Twari twicaye hanze na Dorisi(nyiriduka ryahiye) twumva ibintu behinda ibindi bituragurika tubanza kuyoberwa aho biri kuko byahinda nk’imvura, turebye mu mazu tubona kwa Dorisi harimo kugurumana ariko ibiri mu nzu byose byari byamaze gukongoka.”

KWAMAMAZA

Yakomeje avuga ko bakibibona uyu mucuruzi yashatse kwinjira muri uwo muriro ngo byibura akuremo amafaranga kuko yahise avuga ko hahiriyemo menshi, ariko abari aho bamufashe bamubuza kwinjira kuko babonaga aribuhiremo bitewe n’umuriri uwo muriro wari ufite.

KANDA HANO UREBE VIDEO UKO BYARI BYIFASHE

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Nyiridandi Mapambano Cyriaque,  mu kiganiro na rwandanews24, yatangaje ko bihutiye gukora ubutabazi bw’ibanze bakihagera ngo barebye ko hari icyo barokora.

Yagize ati: Tukihagera twagerageje kuzimya dufatanyije na Polisi kuko yazanye kizimyamwoto ngo idutabare, ariko ibyo mu nzu byakongotse ntacyarokotse uretse ibyari hanze.”

Yakomeje avuga ko bahise bajyana uyu mucuruzi Dorisi ku Bitaro bikuru bya Kibungo kuko ngo yahise agira ikizabo cy’ihungabana rikomeye bitewe n’ibyo yari abonye bimubayeho, akaba arimo kwitabwaho n’abaganga.

Umunyamakuru wa rwandanews24 amubajije niba bazi agaciro k’ibintu bya byahiriye muri iyi nzu, niba uyu mucuruzi yari afite n’ubwishingizi, yasubije muri aya magambo: “ Ntabwo aka kanya twahita tumenya agaciro k’ibintu byahiriye muri iyi nzu, kuko yacuruzaga ibikoresho bijyanye n’ubwubatsi. Ku bijyanye n’ubwishingizi, tukigera aha baduhaye amakuru y’uko yari afite ubwishingizi bwa Sanlam kuko hari na bamwe mu bakozi bayo bahageze, ariko ntabwo twahita tubyemeza kuko ntiturabona umuntu wo mu muryango ngo aduhe amakuru nyayo kuko Umugore we nawe ntabwo arabasha kugira icyo yavuga bitewe n’ibibabayeho.”

Yakomeje avuga ko ababishinzwe nibamara kugenzura bakamenya icyateye iyi nkongi nyuma y’uko ibikorwa byo kuzimya birangiye, arinabwo hazabarurwa hakamenyekana agaciro k’ibyahiriye mu nzu.

Yaboneyeho gusaba abanyarwanda by’umwihariko abacuruzi gufata ubwishingizi bw’ibikorwa byabo kuko impanuka idateguza.