December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Dore ibyo wakora mu gihe ukunda kwibagirwa cyane bigafasha ubwonko bwawe gukora neza

YASUWE 98 

Mu gihe ukunze kwibagirwa by’indenga kamere, dore ibyo ukwiye gukora kugira ngo ubwonko bwawe bujye kuri gahunda.

  1. KWIGA

Kugira ngo ufate ubwonko bwawe neza ugomba kubukoresha. Gusa ntacyo bimaze kwiga ibintu bitazakugirira akamaro. Fata mu mutwe ibyo ukenera mu buzima bwawe bwa buri munsi. Urugero ni nko gufata mu mutwe nomero za telefoni,aho kujya kuzireba aho zanditse buri uko uzikeneye.

 2. GUSINZIRA


Ubwonko bwifashisha ijoro mu kuyungurura no kubika ibyabaye ku manywa. Mu byiciro by’ibitotsi, igice cy’ubwonko gitunganya amakuru kiba cyakiriye ku manywa. Iyo rero umuntu acitswe ibyiciro 2 cyangwa 3 by’ibitotsi, bihungabanya ubushobozi bwawe bwo kwibuka, biba byiza iyo ufashe umwanya uhagije wo kuryama.

3. GUKINA


Gerageza gukina imikino itandukanye nka dame, igisoro n’indi mikino yose ituma ukoresha ubwenge, cyangwa ukore imyitozo ngororamubiri ibyo bizagufasha kuruhura ubwonko bubashe gukora neza.

4. KURYA

Hari interuro ziri mu ndimi zitandukanye zifasha gutandukanya no kuvuga wihuta amagambo yenda kuvugwa kimwe, ari byo mu Kinyarwanda twita ‘amagorane’. Kuvuga bene ziriya nteruro bifasha ubwonko kuzamura ubushobozi bwo gufata.