December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Abapolisi 2 bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita umwana bakamugira intere

YASUWE 63 

Kumugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 6 Gashyantare 2020, imbere y’ibiro by’ Umurenge wa Bwishyura, kuri Round about nini yinjira mu mujyi wa Karongi, abapolisi 2 bacunga umutekano ishami ryo mu muhanda bakubise umwana uri mu kigero cy’imyaka 17, ahera umwuka kubera umugeri yakubiswe mu mpyiko akava ku igare akikubita hasi, Umwana polisi nyuma yo kumukubita yashakaga kumujyana kuri station ya polisi, abaturage bagaragaza uburakari ajyanwa mu bitaro bya Kibuye kwitabwaho.

Bikimara kuba rwandanews24 yaganiriye na bamwe mu baturage bari bahari maze badutangariza byinshi.

Uwaganiriye na rwandanews24 akaba na mwene gukubitwa yavuze ko ibintu uyu mwana yakorewe bitari bikwiriye kuko yahohotewe bigaragara.

KWAMAMAZA

Ati ” Gukubita umwana barangiza bakavuga ko bashaka kumujyana kuri station kandi bamwangirije ntabwo bikwiriye umupolisi w’u Rwanda.”

Undi utifuje ko amazina ye atangazwa yahise avuga ko ibyabereye aho ngaho yabirebaga kuko ari umusekirite bikaba byabereye mu maso ye.

Yagize ati “Ibuntu aba bapolisi bakoze ntabwo bakwiriye kuba batunze imbunda rwose, inzego zibishinzwe zibakorere ubuvugizi ababikoze babiryozwe, nibitaba ibyo ukuntu abaturage babarakariye bavugaga ko bazabihoreraho byabyara ibindi bindi.”

Imbangukiragutabara yahise ijyana umwana kwa muganga

Ubwo twamaraga kuvugana n’aba baturage,  twahise tubona umwe mu bagabo bakora ku bitaro bya Kibuye yinginga abapolisi ngo umwana ntajyanwe kuri polisi ahubwo atabarwe ajyanwe kwitabwaho kwa muganga, maze ahamagaza imbangukiragutabara, nabo nk’uko batajya batenguha ubiyambaje batabarira hafi umwana ajyanwa kwa muganga.

Mu gihe ambulance yari itarahagera, polisi yahise ifata igare umwana yariho maze irijyana kuri station ya polisi ya Bwishyura.

Rwandanews24 ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yandikiye Polisi kuko Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Karongi atari yabashije kwitaba ku murongo wa telefoni ye ngendanwa.

Umuvugizi wa Polisi Jean Bosco Kabera, atangaza ko aba bapolisi bakubise uyu mwana batangiye gukorwaho iperereza kuri aya makuru bavugwaho n’abaturage, kuri ubu hakaba hari Aba polisi bavuye ku cyiciro gikuru cya Polisi baje gukurikirana iki kibazo.

Eric Nshimiyimana@rwandanews24