December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

‘Ikirenga mu Bahanzi’: Cecile Kayirebwa agiye gushimirwa nk’uwahize abandi mu kwamamaza umuco nyarwanda mu mahanga

YASUWE 118 

Hari gutegurwa igitaramo cyiswe ‘Ikirenga mu Bahanzi’, gishingiye ku guteza imbere umuco biciye ku bahanzi, aho hazashimirwa umuhanzi wamamaje umuco nyarwanda mu Rwanda no mu mahanga, uwahize abandi bahanzi uzahabwa ishimwe akaba ari Cecile Kayirebwa.

Igitaramo nk’iki kizajya kiba buri mwaka kandi gihuze abahanzi b’injyana gakondo barimo abanyabigwi mu bihe byashize n’abo muri ibi bihe. Igitaramo cy’uyu mwaka ku nshuro yacyo ya mbere kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali.

KWAMAMAZA

Iki gitaramo kizaba tariki ya 8 Werurwe 2020, aho Cécile Kayirebwa ari we watoranyijwe kubanziriza abandi bahanzi bakiriho ngo ashimirwe uruhare rwe ndetse ibi birori byashyizwe ku munsi w’abagore kugira ngo uyu munsi koko uzabe uwa bo banishimira mugenzi wabo wabaye ‘Indongozi y’Umuco’.

Bwiza Media ifatanyije na Agence Karibu asbl, Umushanana Media n’Abacukumbuzi b’Amateka n’Umuco ni bo bari gutegura iki gitaramo. Cécile Kayirebwa azataramana n’abazacyitabira, afatanyije n’abandi bahanzi barimo Muyango, Mariya Yohani, Mani Martin, Sentore Jules, Karasira Clarisse n’Itorero Ibihame by’Imana.

Mecky Kayiranga, umuhuzabikorwa akaba n’umuvugizi w’iki gikorwa yabwiye INYARWANDA ko iki gitaramo kigamije guha ikuzo no gushimira abahanzi bagize cyangwa bakomeje kugira uruhare mu kubungabunga umuco nyarwanda no kuwamamaza mu gihugu no mu mahanga.

Ati : “Uyu ni umwanya wo gushimira aba habanzi. Iyo bataboneka, abenshi ntituba tuzi ibyaranze intwari zacu, ntabwo tuba tuzi ibijyanye n’ubusizi twagiye turagwa n’abasokuruza, aba ni bo babitwigisha mu bihangano. Mureke tubashimire bakiriho, bakoze umurimo ukomeye. Ndakubwiza ukuri ko abahanzi batabayeho byagorana kumenya no kumenyekanisha umuco wacu.”

Akomeza avuga ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza w’uko buri munyarwanda wese yaza agashimira aba bahanzi, bo ‘Ndongozi z’Umuco’ kuko ari bo bawubumbatiye. Avuga ko ubundi umuntu utarize ubuvanganzo cyangwa ngo avukire mu rugo rukomeye ku muco, byamugora kumenya ibijyanye n’ibisigo, imbyino, ibyivugo, amahamba …,bivuze ko umuhanzi ari ishingiro ry’umuco kuko adufasha kubisakaza.

Ati “Umuhanzi ni we ubungabunga, akanahererekanya umuco, wo gicumbi cy’amajyambere arambye mu bya politiki, mu by’ubukungu mu mibereho n’imibanire y’abantu. Bityo, ni uguhesha agaciro Indongozi muri twe zabigizemo uruhare rugaragara, cyane cyane ko ari bo babashije kwigomeka ku iyaduka ry’indi mico iturutse hirya no hino, maze babasha gusigasira uwacu. Izo Ndongozi ni zo dukesha zimwe mu ngeri z’umuco wacu, twavuga nk’ibisigo, imigani migufi n’imigani miremire, ibitekerezo, imbyino n’indirimbo rubanda ihuriyeho (chansons populaires).”

Mecky Kayiranga avuga ko Kayirebwa yatoranyijwe hashigiwe ku bigwi bye birimo kuba yaratangiye ubuhanzi bwe mu 1965, ni umwe mu bakobwa b’Abanyarwanda bagiye ku rubyiniro mpuzamahanga mu bihugu bitandukanye baririmba Ikinyarwanda , mu njyana za kinyarwanda, yaririmbye mu bihugu byinshi cyane birimo: Uganda, Burundi, Ububiligi, France, Suise, America, Ubuhorande , Ubudage, Kenya, Ubwongereza n’ahandi.

Kayirebwa Cécile yakunze kuririmba akiri muto guhera mu mashuri abanza muri Notre Dame de Citeaux i Kigali, aho agiriye kwiga ku Karubanda, atangira gushinga icyo yise « Cercle de Chants et de Danse Rwandaise ». Atangira yasabaga buri mwana uvuka mu turere dutandukanye kumubwira indirimbo z’iwabo n’uko zibyinwa, noneho akazihimbira injyana.

Mu 1964, yafashwe amajwi na Radio Rwanda maze indirimbo ze zitangira gukoreshwa mu biganiro binyuranye byanyuraga kuri Radio Rwanda ndetse imwe muri zo, agira ati: “Banyarwandakazi, mwegere radiyo, uyu mwanya ni uwanyu”, iza guharirwa kuba ariyo ifungura Radio saa tanu z’amanywa.

Aho agiriye mu mahanga kubera amateka y’igihugu cy’u Rwanda cyaciyemo, yakomeje kuririmba no kwigisha umuco abinyujije mu buhanzi. Mu Bubiligi yatangije amatorero atandukanye ndetse anahabwa ibihembo bijyanye n’ubuhanzi bwamamaza Umuco w’Igihugu avukamo. Imwe mu ndirimbo ye yaje gutoranywa yitwa ‘Umunezero’ yafunguraga Radiyo Muhabura yari iya FPR-Inkotanyi, yakanguriraga abantu urugamba rwo kubohoza igihugu.

Avuga ku bijyanye n’uburyo umuhanzi azashimirwa, Mecky Kayiranga yavuze ko ikintu cya mbere ari ukwereka umuhanzi nk’Abanyarwanda ko bari kumwe na we bamushyigikiye, ibyo yakoze byose yabikoze ku banyarwanda n’igihugu. Ati: “Kuki twazashimira cyangwa tukavuga umuntu atakiriho ? Tumushimire akiriho, bihe imbaraga n’abandi bari kuzamukira mu njyana ishingiye ku muco. Uriya ni umwanya umunyarwanda wese akwiye kuzaza azanye inka, azanye ururabo kugira ngo ashimire umuhanzi.”

Akomeza avuga ko Umuhanzi w’uyu mwaka azashimirwa n’abateguye igitaramo aribo Agence Karibu asbl, Bwiza Media, Umushanana Media n’Abacukumbuzi b’Amateka n’Umuco. Azahabwa ishimwe ridashingiye ku mibare ahubwo rivuye ku mutima. Yavuze ko umuntu wese wumva hari uruhare abahanzi bagize mu muco w’u Rwanda, ari umwanya we wo gushimira Indongozi z’umuco.

Uyu mushinga wo gutegura ibi bitaramo ugiye gutangira muri uyu mwaka, witezweho kugarura Umuhanzi mu isangano (hagati) ry’ikusanya, ibungabunga n’isakaza ry’umuco nyarwanda. Bizanafasha mu kugarura no guha ireme indirimbo n’imbyino zigenda zibagirana nyamara zihetse umuco, zibagirana bitewe no kutagira urwego rubyihatira rwihariye.

Ngo kuko gutakaza ikimenyetso kimwe cy’umuco w’abantu bisa nko gusibanganya amateka y’uwo muntu mu isi muri rusange no mu gihugu by’umwihariko. Uyu mushinga kandi ugamije gutanga umuganda mu kurinda, kubungabunga no guhererekanya amahame shingiro y’Umuco w’u Rwanda, wo soko y’imbaga ifite impagarike.

Iki gitaramo cya mbere cyo gushimira abahanzi ‘Indongozi z’Umuco’ kizaba muri uyu mwaka taliki 8 Werurwe 2020, kuva saa kumi n’ebyiri muri Camp Kigali aho kwinjira bizaba ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 20000 Frw mu myanya y’ikirenga.

Intego nkuru y’iki gitaramo ni ukugarura no kwerekana uruhare n’akamaro k’Umuhanzi mw’ihererekanywa n’isakazwa rw’ingeri zose z’Umuco nyarwanda. Mu buzima bwa Muntu, cyane mu bihugu bigendera ku muco ukoresha kuvuga kuruta kwandika, ingeri zose z’Umuco zihererekanywa mu buryo bubiri bw’ingenzi

Ubwa mbere: Ni Imigani migufi n’imigani miremire, Ibisigo, inkuru, amazina y’Inka, ibyivugo n’ibindi bitekerezo rusange bihererekanywa abantu basa nk’abataramye cyangwa aho bahuriye hose.

Uburyo bwa kabiri: Ni mu ndirimbo n’imbyino zizwi na rubanda hafi ya yose mu bice bitandukanye by’Igihugu. Bizwi na bose kw’iyo Umunyarwanda yashakaga kugira icyo ashyira ahagaragara yakinyuzaga mu mugani cyangwa mu ndirimbo.

 

Cecile Kayirebwa arashimirwa kwamamaza umuco nyarwanda mu mahanga

Umwaduko w’Abazungu mu bukoloni n’amadini y’amahanga, byangije ku buryo bukomeye uburyo bwa mbere bw’ibitekerezo. Uburyo bwari busigaye ni ubwa kabiri bw’ Indirimbo n’imbyino nk’ingeri yonyine itugezaho urwo ruhererekane rw’Umuco kubera ko indirimbo n’imbyino bigera ku marangamutima ya buri wese, bikanyura amatwi y’abumva, bityo bikabasha gutwara bwa butumwa twaboneraga ahandi.

Indirimbo n’imbyino tubisanga mu minsi mikuru yose ihuza abantu akabariyo mpamvu abahanzi b’indirimbo gakondo nyarwanda babashije guhangara izo mbaraga zazahaje uburyo bw’ibitekerezo cyane bwitwaje kwandika. Kubera izo mpamvu, twese dukwiye kwita, gushimira izo Ndongozi zitanze uko zishoboye kugirango uwo mutungo wacu ubashe kutugeraho kugeza magingo aya.

Ngaho aho amashyirahamwe yishyize hamwe yashingiye agamije kwereka abanyarwanda urwo ruhare anabasabe kubakorera Umunsi mukuru wo kubashimira ku mugaragaro, kuko iyo batabaho twari kugwa mw’icuraburindi ritagira urugero. Ayo mashyirahamwe yasanze abanyarwanda bafitiye umwenda Abahanzi maze biyemeza guhyiraho umunsi ngaruka mwaka uzajya urata akamaro k’abahanzi, maze abariho bakabigaragarizwa, abitahiye tukabunamira tunateza imbere ibihangano byabo.

Iki gikorwa ntikirangirira ku byishimo gusa, ahubwo kubaha agaciro bizabaha n’ubushobozi bwo kubasha gutabara imico ishingiye ku ndirimbo n’imbyino by’uturere dutandukanye biri mu marembera, bigenda bicika. Abahanga bavuga kw’icika ry’imico imwe n’imwe bisobanura gusiba ikirari cy’inzira ya muntu mu mateka y’isi. Bizanatuma kandi abahanzi bongera kugaruka mu bantu maze bashinge amatsinda nyamuco bityo umuco uve mu ndirimbo mu tubyiniro ahubwo uze mu buzima bwa muntu binyuze ma matsinda yihariye cyane ay’urubyiruko nk’amashuli n’ahandi.