November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Urukiko rwategetse ko Nsabimana Callixte afungwa by’agateganyo iminsi 30 adahari

YASUWE 58 

Umucamanza yabanje gusubiramo ibyaha byose Nsabimana aregwa uko ari 16, byiganjemo iby’iterabwoba. Umucamanza yavuze ko ibyaha byose Nsabimana yabyemeye.

Umucamanza yasubiyemo mu nshamake, uko ubushinjacyaha bwaketseho kandi bugashinja Nsabimana ibyo byaha, ndetse n’uburyo Nsabimana n’abo bari bafatanyije bashinze amashyaka akaza kwihuriza hamwe, kugira ngo arwanye Leta y’u Rwanda.

Umucamanza kandi yanagarutse ku byaha ubushinjacyaha bwareze Nsabimana by’ibitero umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi wagabye mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Nsabimana Callixte n’ umwunganizi we mu mategeko ubwo yari ari mu rukiko

Umucamanza yavuze ko urukiko rwasanze impamvu zikomeye ubushinjacyaha bwagaragaje zatuma Nsabimana akekwaho ibyaha, rusanga zifite ishingiro.

Umucamanza ati “Sankara ubwe na we arabyemera. Kuba abyemera, hakaba hari abantu bamushinja, hari amashusho agaragara uburyo yigambye, rurasanga ari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho ibyaha”.

Kuba Nsabimana yakurikiranwa afunze by’agateganyo, umucamanza yavuze ko “urukiko rurasanga hari impamvu zikomeye kandi zidashidikanywaho zituma uregwa akekwaho ibyaha, hakaba hari impungenge ko aramutse arekuwe ashobora gutoroka, akaba yasubira mu ishyamba, kandi hakaba hari impungenge ko aramutse arekuwe yakomeza ubufatanye n’imitwe bakoranaga”.

Umucamanza yavuze ko n’ubwo Nsabimana yemera ibyaha akanabisabira imbabazi, mu gutaha kwe atatashye ku bushake kuko yafashwe, hakaba hari impungenge ko aramutse arekuwe ashobora gusubirayo.

Urukiko rukaba rutegetse ko Nsabimana afungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi, iperereza rigakomeza.