December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Uruzinduko rwa Guverineri wa Kivu y’amajyepfo/RDC rwasubije byinshi

YASUWE 212 

Kuri uyu wa kabiri tariki, 04/Gashyantare/2020, mu cyumba cy’inama cy’Intara y’iburengerazuba Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyentwari Alphonse na mugenzi we wa Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC Théo Ngwabidje Kassi, basezeranye kunoza ubuhahirane hagati y’intara bayobora no gufatanya mu kurindira umutekano, Abanyarwanda bagiye muri Congo, n’Abakongomani baje mu Rwanda.

Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kassi, avuga ko mu byo biyemeje gufasha abaturage b’intara zombi, harimo kwambuka imipaka byoroshye no gufashanya mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ati “Twumvikanye koroherezanya mu bucuruzi bwambuka umupaka, kuko abantu ibihumbi bambuka buri munsi ku imipaka iduhuza, twarebeye hamwe uko aba bacuruzi bakoroherezwa, mu bucuruzi bucirirtse kuko bufitiye abaturage akamaro.”

Yakomeje avuga ko mu byo biyemeje harimo kurindira umutekano abaturage binjiye mu gihugu kindi baje guhaha, kandi ko bizatuma ubucuruzi burushaho gutera imbere.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyentwari, yavuze ko biyemeje kunoza ubuhahirane, binyuze mu bucuruzi, ndetse bakaba banahomba kubasha kurindira umutekano abanyagihugu bandi bavuye hakurya baje guhaha.

Ati “Twemeje kongera ubuhahirane hagati y’abikorera ku mpande zombi ku buryo no mu nama nk’izi bajya bazamo bakajya banahura kenshi nk’uko izindi nzego zihura.”

Ikindi twiyemeje nuko tugomba kuzajya duhura kabiri mu mwaka uko bizajya bidushobokera.

Uru ruzinduko rwa Guverineri wa Kivu y’amajyepfo, ruje rukurikira urwo Guverineri Munyentwari yaherukaga kugirirayo mu kwezi kwa Munani/2019, ibi akaba ari bimwe mu bigaragaza ubushake ku mpande zombi mu kubasha kunoza ubuhahirane, no kubasha kurindira umutekano abaje guhahira mu gihugu kimwe bavuye mu kindi.

Buri munsi imipaka ihuza u Rwanda na RDC mu Karere ka Rusizi yambukiraho abaturage bagera ku bihumbi 25, baba abakora ingendo cyangwa abakora ubucuruzi butandukanye burimo ubw’ibikomoka k’ubuhinzi, n’ubworozi.

Uhereye ibumoso, Guverineri Munyentwari ahererekanya ikiganza na Guverineri Ngwabidje nk’ikimenyetso cy’ubufatanye
Aba Guverineri bombi bafashe umwanya baganira n’itangazamakuru barimenyesha bimwe mubyo baganiriyeho bagiye kunoza