December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gisagara: Akanyamuneza ku babyeyi bubakiwe inshuri ry’inshuke

YASUWE 69 

Ababyeyi bafite abana biga mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara baravaga ko ibyumba by’amashuri y’inshuke bitatu bubakiwe byabateye umwete wo kujyana abana babo mu ishuri . Aba babyeyi bavuga ko mbere y’uko ibi byumba byuzura ibindi byari kure cyane yaho batuye bigaca intege benshi zo kujyana abana bato mu mashuri y’inshuke.

Ibi byumba by’amashuri y’inshuke bitatu byuzuye byubatse ku ishuri ribanza rya Munyegera mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara ndetse muri uyu mwaka w’amashuri wa 2020 abana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu batangiye kuyigiramo .

Uwambaye ishati y’umuhondo ni Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi arikumwe n’abanyeyi ndetse n’abanyeshuri

Munyemana Damascène umubyeyi ufite umwana uri kwiga muri aya mashuri y’inshuke avuga ko hari ubwo bajyanaga n’abana mu mirima kubera kubura ho babasiga igihe bagiye guhinga ati. « hari ubwo twaburaga aho dusiga abana mu gihe twabaga tugiye mu mirimo cyane cyane mu mirima bikaba ngombwa ko tubajyana ibi byarababangamiraga natwe bikatubangamira. »

Ngo muri uyu mwaka w’amashuli wa 2020 kuva ibi byumba by’amashuli y’inshuke byatangira gukora,  umuyobozi w’iki kigo Kayiranga Emmanuel, avuga ko ababyeyi bitabiriye kuzana abana kwiga. kuri ubu muri aya mashuri y’inshuke ngo kuri ubu bamaze kwakira  abana 213 ati « byaradutunguye cyane ukuntu ababyeyi bitabiriye kuzana abana babo nyuma y’uko ibi byumba by’amashuri byuzuye twizeye ko abana bose bagejeje imyaka ababyeyi bazajya babatuzanira. »

Abanyeshuri bahawe impano zitandukanye

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi asanga kuba ababyeyi bagenda barushaho kwitabira kujyana abana muri aya mashuri y’inshuke ari ikintu cy’ingenzi ati «   turashimira cyane ababyeyi uburyo bagenda bumva gahunda yo kuzana abana mu mashuri y ‘inshuke Ibi byatumye mu gihugu hose, umubare w’abana biga amashuri y’inshuke  uva kuri 20% mu mwaka 2018 ugera kuri 30% muri 2019 dufite  Intego ya y’uko uyu mubare uzamuka muri 2024 ukagera kuri 45 »

Ibi byumba bitatu by’amashuli y’ishuke byo ku kigo cy’amashuli abanza cya Munyegera byuzuye bitwaye miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda.  Abatuye muri aka gace bijejwe kuzububakira igikoni kigezweho bateguriramo igikoma cy’aba bana, biteganyijwe ko kizuzura gifite agaciro ka millioni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Inkuru ya TUYISENGE Adolphe @rwandanews24 mu Intara y’amajyepfo