December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kicukiro: Gahanga – Kagarama abaturage barasaba ubufasha ku kiraro kibahuza ngo bongere bahahirane

YASUWE 100 

Abaturage batuye mu Murenge wa Gahanga uhana imbibe n’uwa Kagarama yose yo mu Karere ka Kicukiro barasaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwabafasha bukabubakira ikiraro kibahuza kuko batagihahirana nyuma y’uko iki kiraro kimaze umwaka gisenyutse.

Abaturage batuye mu Kagari ka Gasaka ari nako gahana imbibe n’Umurenge wa Kagarama nibo bakunze gukoresha iki kiraro cyasenyutse kuri ubu abaturage b’imirenge yombi bakaba batagihahirana nk’uko bamwe mu bahatuye baganiriye na Rwandanews24 bavuga ko iki kiraro bakinyuraho bajya mu Isoko ryo ku Muyange mu Murenge wa  Kagarama ndetse n’iyo bakeneye kujya ku Karere no mu Mujyi nicyo bakoresha, abo mu Murenge wa Kagarama nabo bakaba baragikoreshaga bajya mu Isoko I Gahanga ndetse n’abana biga ku kigo cy’amashuri cya Gahanga niho banyuraga.

KWAMAMAZA

Ntigurirwa Assouman ni umuturage uturiye iki kiraro cyasenyutse. Mu kiganiro na rwandanews24 yagize ati: “ Iki kiraro hashize igihe cyarasenyutse, nk’uko mubibona n’umuhanda warasibye kubera ikigunda cy’uko hatagikoreshwa kuko n’ibiti twajyaga twambukiraho imvura yarabitwaye ibindi abaturage bajya kubicana kuko byari bishaje bitakongera kwifashishwa.”

Yakomeje avuga ko bagerageje kwitabaza inzego z’ubuyobozi ariko ntacyo zabafashije n’ubwo ubuyobozi bw’akarere ngo bwabemereye kuzabubakira iki kiraro

Aha niho hahoze ikiraro

Mukamana Olive ni Umubyeyi utuye mu Mudugudu wa Gishikiri ubarizwa mu Murenge wa Kagarama. Yavuze ko iki kiraro cyabafashaga kuko boherezaga abana kuvoma banyuze kuri iki kiraro ndetse bakanahamesera, ariko kuri ubu bagomba kujya kuzenguruka muri centere ya Kiyanja kugira ngo babone uko bagera ku iriba.

Yagize ati: “ Mbere kitarasenyuka byaratworoheraga kuko twambukiraga hafi tugiye mu isoko I Gahanga tutagombye kujya kuzenguruka mu Kiyanja tunyuze ku kiraro cya ruguru, tukanavoma bitworoheye kuko bitadusabaga kuzenguruka, ariko ubu ni ukugomba kujya kuzenguruka mu Kiyanja.”

Uyu niwo muhanda wasibye werekezaga ku kiraro

Yakomeje avuga ko ubu ntawapfa gutuma umwana haba kuvoma cyangwa ku isoko kuko baba bafite impungenge z’uko abana babona kuzenguruka ari kure bakaba banyura muri uyu mugezi ukaba wabatwara kuko ngo hari igihe wuzura cyane nk’ubu mu gihe cy’imvura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa gahanga Mugambira Emmanuel, mu kiganiro na Rwandanews24 yatangaje ko mu minsi ya vuba bagiye gukorana inama n’abaturage bakoreshaga iki kiraro, kugirango bumve uruhare rwabo ubundi kibe cyakorwa.

Yagize ati: “ Icyo kiraro turakizi, n’ubwo abaturage bavuga ko batagihahirana ntabwo ari ikiraro cyakoreshwaga n’abantu benshi kuko hanyuraga abantu babumba amatafari. Ariko tugiye gukorana inama n’abahaturiye bakoreshaga iriya nzira bambuka umugezi, nibatubwira ko bagineye kuhakoresha tuzagikora.”

Yakomeje avuga ko hari ikiraro kinini muri metero 100 uvuye kuri iki cyasenyutse, bashobora kuba aricyo bakoresha kuko gukora iteme bisaba ingengo y’imari; aho kubaka iteme muri metero 100 hari irindi, ayo mafaranga yajyanwa ahandi hari ibyihutirwa bagakoresha irisanzwe.

Aha ni aho bubatse uruzitiro rugaragaza ko uyu myhanda utagikoreshwa

Bayingana Emmanuel, ni Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro w’Umusigire. Aganira na Rwandanews24 yatangaje ko ikiraro bari basanzwe bazi ari icyo mu muhanda munini uhuza Kagarama na Gahanga, ariko icyo kindi cyegera ku Murenge wa Busanza batari bakizi bakaba bagiye kubikurikirana.

Yagize ati: “Icyo kiraro ntabwo narinkizi, ariko ngiye kubikurikirana. Urumva ko habayeho uburangare bw’inzego zihayobora kuko ikiraro gikoreshwa n’abaturage ntigisaba ingengo ihambaye n’iyo babwira abaturage bashobora kuhakorera Umuganda ariko ikibazo kigakemuka kuko urumva ko hatakiri nyabagendwa.”

N’ubwo hamaze iminsi hagwa imvura nyinshi hirya no hino mu gihugu igasenya ibikorwa remezo ndetse ikanatwara ubuzima bw’abantu, iki kiraro cyo cyasenyutse mbere y’uko iyi mvura igwa kuko ngo kimaze umwaka nidakoreshwa nk’uko bivugwa n’abahatuye.