November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umukambwe Daniel Arap Moi Toroitich wahoze ari Perezida wa Kenya yitabye Imana

YASUWE 54 

Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Daniel Arap Moi Toroitich yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 4 Gashyantare 2020 afite  imyaka 95 y’amavuko nyuma y’ukwezi gusaga ari mu Bitaro bya Nairobi.

Perezida Uhuru Kenyatta ni we watangaje bwa mbere aya makuru. Guhera kuri uyu wa 04 Gashyantare 2020 ibendera rya Kenya rikaba ryururutswa kugeza hagati kugeza ku munsi azashyingurirwaho  nk’uko bitangazwa na Chimpreports.

Arap Moi yayoboye Kenya imyaka 24 kuva mu 1978 kugeza mu 2002 nyuma yo kwangirwa kwiyamamariza indi manda.

Ni we perezida wa kabiri igihugu cya Kenya wagiyeho asimbura Jomo Kenyatta wabaye Perezida nyuma y’Ubwigenge bwa Kenya. Mbere yo kuba Perezida, kuva mu 1967 kugeza mu 1978 yari visi perezida w’iki gihugu.

BBC nayo yanditse ko ku butegetsi bwe, Arap Moi yari atinyitse kandi anubashywe, ndetse akaba yaragiye ashinjwa ibyaha byo guhutaza uburenganzira bwa muntu.

 

Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Daniel Arap Moi Toroitich

Moi yatangije politiki y’amashyaka menshi mu 1991 nyuma y’igitutu cy’amahanga, mu 1992 hahita haba amatora ahuriweho ataravuzweho rumwe yatsinze ku iturufu y’ishyaka KANU. Icyo gihe benshi bemeje ko aya matora yabayemo uburiganya.

Moi yavutse ku italiki 02 Nzeri 1924 avukira mu muryango w’abahinzi, akaba yari umuntu wegereye Jomo Kenyatta mu rugamba rwo guharanira ubwigenge bwa Kenya yahawe mu 1963.

KWAMAMAZA

Yabaye Minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu kuva mu 1964 kugeza mu 1967 ubwo yabaga Visi Perezida.

Mbere y’uko hatangira politiki y’amashyaka menshi, Moi nta wundi bahataniraga ubutegetsi mu matora yo mu 1983 no mu 1988.

Ku myaka ye 95 Arap Moi yari akunzwe ndetse ananzwe n’Abanyakenya ku rugero rumwe. Abamushyigikiye bazajya bamwibuka nk’umugabo wakundaga igihugu cye n’umunyapolitiki w’umuhanga bari barahimbye Umwarimu wa Politiki (Professor of Politics), mu gihe abandi bazajya bamwibuka nk’umunyagitugu w’umuhubutsi.