December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Perezida Kagame yakoze impinduka muri RDF

YASUWE 62 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yakoze impinduka mu gisirikare, azamura bamwe mu ntera ari nako atanga inshingano ku basirikare umunani bari bafite amapeti atandukanye.

Colonel Faustin Tinka yagizwe Umuyobozi wungirije wa Diviziyo irwanisha Imodoka za Gisirikare; Colonel Joseph Karegire yagizwe Umuyobozi wa Brigade ya 211 naho Lt Col Geoffrey Gasana yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel agirwa Umugaba wungirije mu Ngabo zirwanira mu Kirere.

Mu bandi babanje kuzamurwa mu ntera kandi harimo Lt Col Kitoko Kadida wagizwe Colonel, ahabwa inshingano nk’Umuyobozi wungirije w’Umutwe w’abasirikare ushinzwe kurinda abayobozi bakuru.

Uhereye ibumoso: Col. Joseph Karegire (yayoboraga Military Police) yicaranye na Colonel Faustin Tinka, bakurikiye imyiyereko y’Ingabo zigize Diviziyo ya gatatu, ubwo ku wa 11 Ukuboza 2018 zasozaga imyitozo yiswe ‘Exercise Hard Punch III FTX 2018’ zari zimazemo amezi atatu

Lt Col Louis Kanobayire we yazamuwe mu ntera agirwa Colonel ndetse ahabwa inshingano nk’ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa (Chief J3); Lt Col Richard Ndamage agirwa Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya mbere; Lt Col Ignace Tuyisenge agirwa Umuyobozi wungirije wa Military Police.

Capt Danny Gatsinzi we yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant Colonel, ashingwa ibikorwa mu Mutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.

KWAMAMAZA

Perezida Kagame yahaye Colonel Karegire inshingano nshya, nyuma y’uko mu mpinduka yaherukaga gukora mu Ugushyingo 2019 yari yamugize Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa (CHIEF J3) muri RDF.

Icyo gihe nibwo Major General Jean Bosco Kazura yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya General anaba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye General Patrick Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’Umutekano.

Icyo gihe kandi General Fred Ibingira yasubijwe ku mwanya w’Umugaba w’Inkeragutabara naho Lieutenant General Jacques Musemakweli wari uwusanzweho agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

RDF