December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uganda: Urugendo rwa Netanyahu insuro 3 mu myaka 3 rwibajijweho n’abanya-Israel

YASUWE 53 

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Israel bivuga ko uruzinduko Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yagiriye muri Uganda kuva kuwa Mbere taliki 3 Mutarama uyu mwaka wa 2020, ruteye urujijo.

Urugendo rwa Netanyahu ruje nyuma y’urwo yagiriye mu Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwibajijwe n’ibitangazamakuu nka Jewishpress, Tazpit n’ibindi bivuga ko bidasobanutse uko uyu mugabo yasura Uganda inshuro eshatu mu myaka itatu n’igice gusa.

KWAMAMAZA

Ibi bitangazamakuru bivuga ko kuba Netanyahu yajyanye n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Israel (MOSSAD), Yossi Cohen ari ikigaragaza ko uru rugendo rudasanzwe. Ingingo ituma bavuga ko ari urw’amayobera.

Mbere yo guhaguruka yerekeza Entebbe, Minisitiri w’Intebe, Netanyahu yagize ati: “Israel irimo  gusubira muri Afrika mu buryo bwagutse. Afurika yo yamaze kugaruka muri Israel. Ibi ni ibintu by’ingenzi muri politiki, ubukungu, umutekano no mu bindi bice. Uyu munsi ngiye muri Uganda. Turimo gushyira imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi. Nizeye ko tuza kubabwira amakuru meza kuri Leta ya Israel.

Amakuru akomeza avuga ko urugendo rwa Minisitiri Netanyahu muri Uganda uko ruteye bitazwi.

Mu myaka itatu ishize, Netanyahu yagiye asura ibihugu binyuranye ku mugabane wa Afurika inshuro enye. Yasuye ibihugu birimo Tanzania, Uganda, Zambia, u Rwanda, Togo, Botswana, Ethiopia, Kenya na Namibia.