December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kenya: Abandi bantu 2 bagaragaje ibimenyetso bya Coronavirus ku kibuga cy’indege

YASUWE 216 

Abantu babiri bagaragazaga ibimenyetso by’umuriro ukabije bikekwa ko banduye icyorezo cya Coronavirus bashyizwe mu kato bakigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta muri Kenya baturutse mu Bushinwa.

Mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda hakaba hakajijwe ingamba zo gukumira iki cyorezo cyagaragaye bwa mbere mu Ntara ya Wuhan mu Bushinwa kimaze guhitana abantu 304 imibare ikaba yiyongera umunsi ku wundi.

Umwe muri aba bantu bari baturutse I Beijing yuririye indege ya Kenya Airways i Dubai mu gihe undi yageze muri Kenya azanwe n’indege ya China Southern Airlines.

KWAMAMAZA

Aba bujuje umubare w’abantu batatu bamaze kugaragaraho ibimenyetso by’iki cyorezo muri Kenya, aho uwa mbere wagaragaye ari umunyeshuri nawe wari uvuye mu Bushinwa nawe akaba yarahagejejwe n’indege ya Kenya Airways.

Uyu munyeshuri yari yahagurutse muri Wuhan taliki ya 20 Mutarama agana I Nairobi, abanza kunyura Guangzhou, akomereza I Bangkok muri Thailand kuwa 27 Mutarama, agera i Nairobi ku italiki ya 28 Mutarama 2020. Ku italiki  ya 31 Mutarama 2020 Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko uyu munyeshuri yapimwe, ariko nta virus yasanganzwemo.

Mu gihe mu minsi itarenze ibiri ishize byavugwaga ko iyi ndwara ya Coronavirus imaze gufata abasaga gato ibihumbi 11, mu gihe yari imaze kugera mu bihugu 18, amakuru mashya nk’uko tubikesha Daily Nation iravuga ko imaze gufata abantu 14,500 ndetse ikaba imaze kugera mu bihugu 25. Byumvikana ko irimo  gukwirakwira ku muvuduko ukabije.

Ibihugu bivugwa ko iki cyorezo kimaze kugeramo harimo; Hong Kong, Australia, Cambodia, u Buhinde, u Buyapani, Macau, Malaysia, Nepal, Philippines, Singapore, Koreya y’Epfo, Sri Lanka, Taiwan, Thailand, Vietnam, Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Burusiya, Sweden, Espagne, no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.