December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Indahiro z’abagenzacyaha 43 zakiriwe na Minisitiri Busingye anabasaba kurwanya ihohoterwa

YASUWE 63 

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, Busingye Johnston, yarahije abagenzacyaha 43 baturuka mu turere twa Karongi, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi, abaha umukoro wo kurwanya ihohoterwa nk’icyaha kirambiranye mu Rwanda,ndetse anabasaba kugendera kure ruswa n’icyenewabo mu kazi bakora.

Nyuma yo kwakira indahiro zaba bagenzacyaha, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 31/Mutarama/2020, mu cyumba cy’inama cy’Intara y’Iburengerazuba mu karere ka Karongi, Busingye yababwiye ko hari ibyaha bisanzwe bikorwa ariko ihohoterwa ryo rifite umwihariko, abasaba kurirwanya ku buryo uwafashwe yahohoteye uwo bashakanye, nundi uwariwe wese azajya azinukwa, kongera kugwa muri iryo kosa, agasigara abibwira bagenzi be.

Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, isambanywa ry’abana, ihohoterwa rikorerwa mu ngo ntabwo ari imishinga yananiranye, ntabwo ari ruswa, ntabwo ari ubujura, ntabwo ari ubwambuzi bushukana, ntabwo ari sheke zitazigamiwe, ntabwo ari inyandiko mpimbano byose ni ibyaha ariko ibi bifite umwihariko dushaka ko bihagarara burundu.”

Minisitiri Busingye yasabye abagenzacyaha kujya mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa n’umutima wabo wose, kandi bagahana ababikoze ntakubabarira, kuburyo bazajya bahora birahira urwego bahuye narwo.

Ati “Iyi ntambara murayijyamo murakaye, ndabasaba kurakara simvuga kurakara mu maso ndavuga uburakari bwo gukora ibyo tugomba gukora, akazi dushinzwe kugira ngo hatagira uwongera gukora iki cyaha hakabura ibimenyetso, ndashaka ko uzajya abifatirwamo azajya arahira kutazabisubira bitewe nuko mwamuhannye, buryo ki mwasuzumye icyaha cye mpaka mumufashe, ubundi agasigara abarira abandi urwego yahuye narwo uko rukoramo akazi.’’

RIB ni urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwemejwe tariki 19/04/2018, nyuma yo gutandukanya imikorere na polisi y’u Rwanda, abakozi bimuwe bava muri CID bimurirwa muri RIB abakozi bayo bari aba polisi, bivuze ko bakoraga imirimo ibiri, ariko basanze icyarushaho kuba cyiza, ari ugukora icyarushaho gufasha umunyarwanda, byabaye ngombwa ko abo bari aba polisi bakurwa mu mirimo iyari yo yose, kugira ngo bashyirwe mu mirimo y’ubugenzacyaha gusa.

Iteka rya Perezida wa Repubulika, rishingiye ku itegeko No 12/2017 ryo kuwa 07/04/2017 niryo ryashyizeho urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rikagena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere byarwo.

Abagenzacyaha barahiye, bahawe umukoro wo guhangana n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, irikorerwa abana, ndetse no guhangana n’inda ziterwa abangavu
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, Busingye Johnston, ubwo yarimo yakira indahiro z’abagenzacyaha