December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyaruguru: Amakimbirane yo mu ngo yateye abana ibibazo byo mu mutwe

YASUWE 91 

Bamwe mu babyeyi batuye mu karere ka Nyaruguru by’umwihariko abatuye mu Mirenge ya Mata, Ngera na Nyagisozi baravuga ko intonganya n’amakimbirane ya hato na hato y’umugabo n’umugore mu muryango ashobora kuba intandaro y’ubumuga bwo mu mutwe ku bana nk’uko hari n’abatanga ubu buhamya ko byababayeho.

KWAMAMAZA

Mukashyaka Cécile ni umubyeyi utuye mu Murenge wa Mata muri aka Karere,  avuga ko mu bana batandatu afite harimo umwe wagize ikibazo cyo mu mutwe. Akomeza avuga ko igihe yari atwite inda y’uyu mwana yari afitanye amakimbirane akomeye n’umugabo we ku buryo nawe yageze aho agira ikibazo cyo mu mutwe ati: Nanjye ubwanjye nigeze kugira ikibazo cyo mu mutwe mutwite ku buryo hari aho nageze mvanamo imyenda niruka ku musozi, mbona ko umwana wanjye yonse ako gahinda ku buryo ari nabyo byaje kumutera ibibazo byo mu mutwe”.

Mukashyaka Cécile ufite umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe yatewe n’amakimbirane

Mukashyaka asobanura ko umwana we yakuze nk’abandi, ariko ageze mu myaka nk’itanu atangira gukora ibitandukanye n’iby’abandi. Ati: Yakuze mbona ari nk’abandi,  ariko aho amariye kwigira hejuru atangira gukora ibibusanye n’ibyo umubwiye wamutuma ikintu ntabe aricyo azana”. Urugero, wamutuma isahane akazana isuka.

Twagirumukiza Benoit ufite umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe

Twagirumukiza Benoit nawe utuye muri aka Karere ka Nyaruguru ufite umwana ufite ubumuga bwo  mu mutwe,  avuga ko hari ubwo abana baterwa ibibazo byo mu mutwe n’amakimbirane y’igihe kirekire bakuriyemo. Umwana akura ari igikange ku buryo ahitamo kujya akora ibintu mu buryo bwe atitanye ku burere cyangwa ibyo abwirizwa n’ababyeyi.  Ati: ” Njyewe uwanjye sicyo cyabimuteye,  ariko ndebye hirya no hino ahagaragara aba bana usanga ababyeyi babo barabanye igihe kinini mu  makimbirane”.

Abaturage bakangurirwa kwirinda amakimbirane

Twagirumukiza na Mukashyaka bose icyo bahurizaho ni uko ababifite mu nshingano n’imiryango itandukanye ireberera abana yagakwiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije guhashya amakimbirane yo mu miryango nk’inzira nyayo yo gutuma abana batazagira ubumuga butandukanye burimo n’ubwo mu mutwe.

Habiyaremye Adrien umukozi ushinzwe ubukangurambaga mu muryango w’abongereza Chance for Childhood

Kuri iki cyifuzo Rwandanews24.rw yagerageje kuvugana n’inzego zireberera abana maze tuvugana na  Habiyaremye Adrien umukozi ushinzwe ubukangurambaga mu muryango w’abongereza Chance for Childhood atangaza  ko muri gahunda uyu muryango ku bufatanye n’ubuyobozi bwite bwa leta ufite,  hari gahunda yo kwigisha abayeyi no kubafasha kuva mu makimbirane ari nako harengerwa abana banarindwa ko bazagerwaho n’ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe.  Ati:” Turakangurira ababyeyi cyane cyane abakibyara kwita ku mikurire myiza y’abana babo birinda amakimbirane kuko ari imwe mu ntandaro y’uburwayi bwo mu mutwe”.

Mu Karere ka Nyaruguru by’umwihariko mu mirenge ya Ngera, Nyagisozi na Mata harabarurwa abana 250 bafite ubumuga . Muri aba abari ku ijanisha ryo hejuru ni abafite ubumuga bw’ingingo.

Tuyisenge Adolphe@rwandanews24