December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gisagara: Visi Meya ati “ Twatanze impuruza ku muhanda Kansi – Gikore ngo ubashe gusanwa”

YASUWE 106 

Ibikorwaremezo bikomeje kwegerezwa abanyarwanda hirya no hino birimo n’imihanda myiza, akarere ka Gisagara ntikasigaye inyuma n’ubwo hari aho imihanda myiza itaragera nko mu muhanda uva I Kansi werekeza ahitwa I Gikore kuri ubu ugendwa gacye bitewe no kwangirika ahanini byatijwe umurindi n’imvura idasanzwe imaze iminsi igwa mu gihugu.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Habineza Jean Paul, yatangaje ko ikibazo cy’imihanda idakoze kimwe n’iyangijwe n’ibiza irimo n’uva I Kansi werekeza I Gikore, ko barimo gukora ibishoboka byose ngo itunganywe kandi yongere ibe nyabagendwa ku rwego rushimishije.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Habineza Jean Paul

Yagize ati: “Ni umuhanda muto, ariko nk’uko mubizi ibiza byagiye bitera inkangu natwe byatugezeho. Turimo turakora impuruza ngo ube wakorwa ukongera ukagendeka.”

Yakomeje avuga ko uretse imihanda n’amateme byangijwe n’imvura, imvura ngo yangije n’imyaka y’abaturage ku buryo bukabije. Ati: “ Turabihanganisha.”

Umunyamakuru wa Rwandanews24 amubajije niba hari uburyo bwihariye bugiye gukoreshwa, yasubije ko bafite abatekinisiye bakora imihanda, kandi ko bagiye kuwutangira mu minsi ya vuba.

Uretse aba batekinisiye Akarere ka Gisagara gafite bakora imihanda n’abaturage babigiramo uruhare binyuze mu bikorwa by’Umuganda ngaruka kwezi.