December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Bugesera: Yaciwe ijosi n’umugabo wamusanze mu nzu amusambanyiriza umugore

YASUWE 80 

Umugabo w’umurundi wari utuye mu mudugudu wa Rukindo ,akagari ka Kagenge mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera yatemwe n’umupanga ijosi riracika ubwo yarasanzwe hejuru y’umugore w’Umugabo witwa Placide wari utuye mu mudugudu umwe nawe.

Ibi byabaye ahagana i saa mbiri z’amugitondo kuwa kane ubwo nyiri uy’umugore witwa Placide ya bwiraga umugore we ko agiye mu kazi ariko amubeshya kuko yaramaze kumenya ko iyo agiye uwo murundi ahita aza kumusambanyiriza umugore.

Ubwo placide yarakimara kugera hirya gato wa mugabo w’umurundi yahise ajya kumusambanyiriza umugore maze nawe ahita agaruka amugwa gitumo akimurihejuru maze ahita amutema ijosi riracika ahita yitaba imana nk’uko byemezwa n’abaturanyi be ndetse n’uwari ubacumbikiye.

Uwitwa Matabaro wari ucumbikiye Placide wasambanyirijwe umugore yavuze ko bapfaga ubusambanyi.

Ati “Numvaga bahora babipfa ariko ibi byo byabaye ndahari kuko nazindutse iyarubika njya mu kazi ,iyo nkuru y’incamugongo nkaba nayumvise gutyo ubwo nari ngarutse mpurujwe.ibi byabaye ubwo Placide yasangaga uwo mugabo mu nzu ye amusambanyiriza Umugore nawe akaba yamukomerekeje mu buryo bukomeye mu myanya y’ibanga.”

Undi muturage witwa Nyirazigama alvera wabonye uwo mudamu Veneranda wafatanywe n’ iryo habara rye yabwiye umunyamakuru wa Muhabura ko yamubonye, Yagize ati:”Nabonye yamutandukanyije amaguru arangije amukomeretsa mu myanya myibarukiro mu buryo bukomeye kuko yaviriranaga amaraso.”

Umugabo wapfuye hamwe na Veneranda wakomerekejwe bajyanywe kwa muganga kugirango yitabweho naho uwapfuye nawe akorerwe isuzuma n’ abaganga , bakaba bajyanywe mu bitaro by’akarere ka Bugesera biri i Nyamata nkuko byemejwe n’ushinzwe umutekano.

NSHIMIYIMANA Eric