December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gisagara: Abo amashyanyarazi yafashije kwiteza imbere barabyinira ku rukoma

YASUWE 164 

Akanyamuneza ni kose mu baturage bo mu Kagari ka Sabusaro mu Murenge wa Kansi ho mu Karere ka Gisagara nyuma yo kwegezwaho amashanyarazi, aho yabafashije kwiteza imbere mu buryo butandukanye burimo kugura ibyuma bisya ibinyampeke, gufungura amasaro yogosha n’ibindi bikorwa bikenera umuriro w’amashanyarazi.

Iyakaremye Anasatase, ni umuturage wo mu Mudugudu wa Nyarunazi avuga ko yaguze imashini imufasha gutunganya umusaruro w’ibinyampeke. Iyi mashini yayiguze batarabona amashanyarazi akajya akoresha mazutu kugirango abashe gukoresha iyi mashini isya ibigori, Ibihwagari, amasaka, soya, ubunyobwa  imyumbati.

Yagize ati: “ Umuriro utaraza naguraga mazutu y’amafaranga ibihumbi 20.000Frws, nkayikoresha ibyumweru 3 , ariko aho tuboneye umuriro ngura uw’ibihumbi 20 ukamara ibyumweru bine.”

Iyakaremye yakomeje avuga ko byari bigoye kandi yanatangaga serivisi mbi kuko yarindiraga ko ibyo gusya bigwira kugirango abone gucana imashini, hakaba n’ubwo umuturage yajyaga gushesha akabiraza kuko byabaga ari bicye ku buryo bitatuma yatsa imashini.

Nshimiyimana Felix yashinze saloon amaze kubona amashanyarazi

Aho baboneye amashanyarazi, ubu akora buri munsi kandi uje wese akamuha serivisi atabanje gutegereza abandi .

Nsengimana Philbert, ni umusore wihangiye imirimo abikesha amashanyarazi.  Uyu musore Nsengimana yatangiye gukora ubutekinisiye bwo gukora telefoni, gucaginga,gusudira, gukora radio n’ibindi bikoresho byangiritse bikoresha amashanyarazi.

Yagize ati: “sinzi uko nashima Perezida wa repubulika Paul Kagame  we wadukuye mu icuraburindi  akaduha amashanyarazi. Yaje akenewe kandi yadufashije kwiteza imbere kuko ubu maze kugera kuri byinshi”.

                                                   Yabaye umutekinisiye abikesha amashanyarazi

Umunyamakuru wa Rwandanews24 amubajije ibyo amaze kugeraho abikesha amashanyarazi, yatubwiye ko amaze kugura ihene  n’imirima bifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda miliyoni 2.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Habineza Jean Paul, yadutangarije ko kugirango abaturage babo biteze imbere byihuse, ari uko bavuye kure ku bigendanye n’amashanyarazi kuko kahereye kuri 0% ubu bakaba bageze 59 %, barimo abakoresha amashanyarazi bangana na 12% na  47% bakoresha imirasire y’izuba.

Habineza Jean Paul, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu

Akarere ka Gisagara gafite intego yo kugeza amashanyarazi ku baturage kuko ngo barimo no kubaka uruganda rwa Nyiramugengeri mu Murenge wa Mamba, narwo rukazafasha abaturage gukomeza kwiteza imbere kuko ruzatanga umuriro ungana na megawati 80 (80MW).  Leta y’u Rwanda yihaye intego ko muri 2024 buri munyarwanda azaba afite umuriro w’amashanyarazi.