December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyanza: Imyumvire iracyari hasi mu gukoresha amazi y’amavomero rusange

YASUWE 105 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko kuba abaturage baregerejwe amazi meza biciye mu mavomero rusange kandi ari nabo  bayisabiye,  ariko bakaba banga kuyakoresha ari ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi ikwiriye guhinduka.  Ni mugihe abaturage bo bifuza ko bakwegerezwa imigezi y’amazi mungo zabo aho guhabwa amavomero rusange.

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyamazi, akagari ka Mpanga, Umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, bavuga ko bashaka kwegerezwa amazi mu ngo zabo, aho kujya kuvoma ku mavomero rusange no mu bishanga .

KWAMAMAZA

Umwanankundi Mediatrice ni umwe mu baturage begerejwe ivomero rusange , aha aragira ati: “Twebwe turifuza ko ubuyobozi bwatwegereza amazi mu ngo zacu, naho kutubwira kujya kuvoma ku kazu k’amazi  ntabyo dushaka.

Twebwe ahubwo aho kujya kubyiganira ku kazu k’amazi twakomeza kwivomera amazi y’ibishanga dore ko nta muntu utwishyuza.”

Akazu k’amazi mu mujyi wa Nyanza

Uwimana Augistin nawe utuye muru uyu  mudugudu  wa  Nyamazi anenga bagenzi be badaha agaciro ibikorwaremezo bigerejwe nyamara byaraje bigamije kubateza imbere.

Yagize ati: Mbere tutarabona amazi meza, twajyaga kuvoma mu gishanga cya Nyamazi bikadutwara umwanya munini kuko ni kure, haraterera, habaga umubyigano w’abantu bavoma kuko twabaga turi benshi ndetse abadafite imbaraga bo bari baragowe kuko batahiraga aho cyangwa haba inkomati bakabakubita.”

Uwimana Augustin yakomeje avuga ko bashima leta yatekereje ku baturage ikabegereza amazi, ubu bakaba bafata umwanya muto wom kwiyegereza amazi, uwo bafataga bajya kuvoma bakaba bawubyaza inyungu.

Rwandanews24 yaganiriye n’umukozi ushinzwe Igenamigambi n’Ikurikiranabikorwa muri WASAC Hategekimana Samson, avuga ko kuba abaturage banga kuvomera ku migezi twabahaye ahubwo bakihitiramo ibishanga ari imyimvire mibi ikwiye guhinduka.

Uruganda rw’amazi rwa Mpanga mu karere ka Nyanza

Hategekimana Samson yagize ati: “Twebwe nka WASAC, kugirango umuturage ageze amazi iwe murugo tumusaba kwishyura amafaranga ibihumbi makumyari (20.000FRWS) y’ifatabuguzi, ubundi tukamugurira ibikoresho ndetse n’abatekinisiye bo kubimufasha nitwebwe tubishyura.”

Yakomeje avuga ko uwakwifuza kugeza amazi murugo rwe yakwegera ishami rya WASAC rimwegereye bakamufasha. Ku bijyanye n’umuturage waba atishoboye kandi akeneye amazi, yavuze  ko gahunda zo gufasha abatishoboye zireba inzego bwite za leta igihe umuturage yemejwe n’abo batuye mu mudugudu umwe ko atishoboye, ariko ntabwo ari WASAC imufasha.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yagize ati: “ Ntabwo akarere kakora igenamigambi ryo kuzamura imibereho myiza y’abaturage ngo ribegereze ibikorwaremezo nk’amavomero rusange ngo hiyongereho no kuyamugereza mu rugo.”

 Iyo umuturage bigaragaye ko atishoboye yakagombye gushimira ibikorwaremezo leta y’ u Rwanda yamwegereje, naho kuvuga ngo buri muturage wese agiye kugerezwa amazi  mu nzu ye  ntibyakunda.”

Akarere ka Nyanza gafite igenamigambi ry’uko mu cyerekezo 2024 bazaba bageze ku ijanisha ry’ijana ku ijana (100%) ni mu gihe  kuri ubu abafite amazi meza bageze ku ijanisha rya 86%.